• Labels

    Sunday, January 28, 2018

    Menya ibisobanuro by'impeta kuri buri rutoki



    Kenshi na kenshi abantu bahitamo kwambara impeta ku kaboko k’ibumoso abandi ku k’iburyo.Gusa ibi ntaho bitandukaniye biterwa n’ikikwihutira. Tugiye kurebera hamwe ubusobanuro bugiye butandukanye bitewe n’urutoki ruriho impeta.  Abantu bamwe bazambara aho babonye batazi icyo bivuga , akaba  ari muri urwo rweg twabakusanyirije, uburyo bwo kwambara  impeta n’icyo bigeye bisobanura.

    Igikumwe (Nyangufimurizo):
    Nk’uko uru rutoki ari runini kandi rukaba rukora buri gihe cyose izindi zikora, iyo ushyizeho impeta biba bisonura ko wigenga, utavugirwamo, kandi ko unikunda.
    Urukurikira igikumwe (Mukubitarukoko):
    Ibi bisobanura ubutware kuko ari na rwo bakoresha iyo umuntu agutunga urutoki ashaka kukubwira ko ibyo urimo gukora atari byiza kandi akabikora agaragaza ko akuyobora.
    Urutoki rurerure (Musumbazose):
    Uru ni urutoki rurerure gusumba izindi kandi runagororotse gusumba izindi. Kurwambika impeta bisobanura ko umuntu ahamya ko afitiye umuryango (sosiyete) akamaro kandi ko aharanira kwiteza imbere.
    Mukuruwameme:
    Uru ni urutoki rujyaho impeta isobanura ko umuntu yarangije kugira uwo ahitamo akamwegurira ubuzima bwe bwose ngo babusangire, ikaba yambara umuntu washyingiwe cyangwa se wihaye imana.
    Agahera (Meme):
    Uru ni urutoki rukunda kuba rwegereye urururi iruhande, kwambara impeta ahangaha bikaba bivuga ko ufite undi ukugaragiye mu mibanire yawe n’abandi cyangwa se ufite imbogamizi z’igitsina uri cyo.
    Ku ntoki zose:
    Ibi bisobanura ko nta mutekano ufite, cyangwa se ko utagaragara uko utifuzaga kuba wagaragara, abandi bakubona uko wowe utari.
    Nk’uko bigaragara rero, si byiza gushyira impeta aho wiboneye kuko ishobora gutanga amakuru anyuranye n’ay’ukuri abantu bakakumenyeho bikaba byatuma banakwibeshyaho cyangwa bakwibazaho.


    No comments:

    Post a Comment