• Labels

    Thursday, February 1, 2018

    Weasel agiye kujyanwa mu nkiko nyuma y’urupfu rwa Radio



    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo hamenyekanye urupfu rwa Moses Ssekibogo "Radio" waririmbaga mu itsinda rya Good Life, rimwe mu yari akomeye muri Afurika y’Uburasirazuba.
    Umwe mu bategura ibitaramo bakomeye muri Uganda witwa Balaam Barugahara, yatangaje ko Radio yashizemo umwuka kuri uyu wa Kane ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo azize ingaruka yatewe n’inkoni yari aherutse gukubitirwa mu kabari.
    Moses Ssekibogo "Radio" yakubiswe mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki 22 Mutarama 2018 ubwo yari ari mu kabari kitwa De Bar gaherereye i Entebbe bitandukanye n’amakuru yari yakwirakwijwe mbere yo yakubitiwe i Kampala muri Sky lounge Kololo. Yagiye muri ’coma’ by’akanya gato nyuma aranabagwa.
    Radio yapfuye mu gihe hari hashize iminsi mike bitangajwe ko Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, atanze miliyoni 30 z’amashilingi yo kuvuza uyu musore. Weasel baririmbanaga yavuze ko yakiriwe na Bebe Cool basanzwe bagirana ubushyamirane undi aramwigarama.
    Ikinyamakuru Howwe cyo muri Uganda cyanditse ko Bebe Cool yavuze ko agiye kujyana Weasel mu nkiko nyuma yo kumushinja ko yanyereje amashilingi miliyoni 40 arimo n’ayo Perezida Museveni yatanze.
    Bebe Cool yagize ati "Ndambiwe imikino nk’iy’abana. Ndashaka kwigisha Weasel isomo, arakuze ariko akomeza kwitwara nk’igitambambuga."
    Yakomeje avuga ko agomba kumujyana imbere y’ubutabera amushinja kumwandagaza nubwo hatigeze hatangazwa igihe.
    Aba bombi binjiye muri ubwo bushyamirane nyuma y’ubundi bagiranye mu minsi ishize ubwo Bebe Cool yasohoraga urutonde rw’abahanzi ’bakoze muri Uganda mu mwaka ushize’ agasiga amazina y’abakomeye byamuteranyije na benshi.
    Urupfu rwa Radio rwashenguye benshi muri Uganda no mu karere ndetse no ku bandi bakundaga imiririmbire ye. Yari azwi ku ijwi rihambaye ryiganjemo uguhogoza, abakoranye nawe benshi bamuvuga ibigwi kubera ubuhanga bwamurangaga ubwo yabaga ari mu bikorwa bya muzika.
    Radio na Weasel baririmbanaga bakoranye n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda barimo Tom Close mu ndirimbo Mama w’abana, Urban Boys mu yitwa Pete Kidole; Bruce Melody mu yitwa Music; DJ Pius mu yitwa Play It again n’abandi.
    Perezida wa Uganda  yababajwe n'urupfu rwa Radio


    Source : igihe

    No comments:

    Post a Comment