• Labels

    Sunday, January 28, 2018

    Uburyo wasomana n’umukunzi wawe akazahora abyibuka ubuzima bwe bwose


    Gusomana ni ubugeni,ni ikintu ukora kikuvuye ku mutima, ukagikora ugikunze, ukumva kikurimo atari ugupfa kwigana abandi ngo upfe gusomana utazi ibyo urimo.
    Niba ukunda gusomana cyangwa ubiteganya ni byiza kumenya uko wakwitwara mu gihe ugiye gusomana n’umukunzi wawe ku buryo bihora bimubera urwibutso akaba atabasha kuzabyibagirwa mu buzima bwe, nk’uko urubuga elcrema rubugaragaza.
    Tangira gahoro
    Igihe ugiye gusoma umukunzi wawe, tangira buhoro,hera ku munwa we wo hasi uwusiritaho uwawe, ukomereze ku munwa we wo hejuru nabwo uwegereza uwe buhoro buhoro.
    Sumbyaho gato uko watangiye
    Nyuma yo gutangira buhoro buhoro, ushobora gusumbyaho umuvuduko wabikoreragaho, noneho umunwa wawe ukaba watangira kuwegereza cyane uwe ukamurigata,ugenda wongeramo akagufu.
    Ntukibagirwe gukoresha amenyo
    Ku bantu benshi gusomana bitangira ndetse bikanasozwa bakoresha iminwa gusa, nyamara gukoresha amenyo bikangura ibyumviro, ugatangira kumva uburyohe muri wowe.
    Ntabwo gukoresha amenyo bivuze kuruma mugenzi wawe ahubwo ukoresha amenyo mu kwagaza umunwa wa mugenzi wawe akarushaho kumva utuntu tumwirukanka mu mubiri.
    Ni nk’ibirungo uba ushyize mu gusomana kuko uko amenyo yawe yagaza umunwa we wo hasi n’uwo hejuru ubisimburanya bizana ibindi byumviro iminwa yanyu mwembi itari kuzana.
    Hindura icyerezo cy’umutwe
    Ntugomba gutangira gusomana ngo uze kurinda ubwo ubirangiza, utarahindura icyerekezo cy’umutwe.
    Uko usomana uba ugomba kugenda uhindura icyerezo cy’umutwe w’uwo murimo gusomana na byo birabafasha mukaryoherwa cyane.
    Wikwibanda cyane ku minwa
    Igihe usoma umukunzi wawe, ntukibande ku minwa gusa nk’aho nta bindi bice by’umubiri iyo nshuti yawe ifite,ugomba no gusoma mu ijoshi, amatwi, ku matama h’umukunzi wawe,ibice byose by’umubiri bigakanguka nibwo arushaho kuryoherwa.
    Kubikora kenshi bituma uhinduka inzobere
    Ntushobora kuba inzobere igihe cyose udashyira mu bikorwa ibintu bishya wungutse.

    Ntushobora kwizera ko uzasomana neza n’inshuti yawe ku nshuro ya mbere, ariko igihe cyose uzakomeza kubikora uzasigara uri umuhanga mu gusomana ku buryo uwo uzasoma bizamubera urwibutso mu buzima bwe bwose.

    No comments:

    Post a Comment