Imibonano mpuzabitsina ni kimwe mu bikorwa
by’ibanze mu gusigasira no gushimangira urukundo hagati y’abashakanye.
Uretse
kuba iki ari igikorwa gituma barushaho gusabana no kwegerana biruseho, burya
imibonano mpuzabitsina hari indwara zimwe na zimwe irinda umuntu igihe ayikora
buri munsi nkuko byemezwa n’abahanga mu bumenyi bw’imikorere n’imiterere
y’umubiri wa muntu.
Twifashishije
ubushakashatsi butandukanye, twakusanyije zimwe mu mpamvu z’ingenzi zigaragaza
ko imibonano mpuzabitsina ari ingenzi cyane mu buzima bwa muntu, by’akarusho
iyo ikozwe buri munsi.
1. Ibyago byo kurwara kanseri ya prostate biragabanuka
Ubushakashatsi
bwakozwe n’ishuri ry’ubuzima muri kaminuza ya Havard bwagaragaje ko abagabo
basohora (Ejaculation) inshuro nyinshi bagabanya ibyago byo kuba barwara
kanseri ifata ubugabo (prostate cancer) ku kigero cya 22%.
2. Birinda umuntu kurwara ibicurane n’inkorora
Nkuko
bigaragara mu bushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya Wilkes muri
Pennsylavania, umuntu ukora imibonano mpuzabitsina byibura inshuro ebyiri mu
cyumweru arushaho kurekura abasirikare benshi bahangana n’ibicurane n’inkorora.
Niba
inshuro ebyiri mu cyumweru zigabanya ibyago byo kurwara ibicurane, bivuze ko
uyikora buri munsi we izi ndwara zigeraho zikaba amateka.
3. Umuntu ahorana itoto
Burya ngo
umuntu ukora imibonano mpuzabitsinda buri munsi umubiri uhorana itoto nk’uko
byemezwa n’umushakashatsi akaba n’umuganga w’indwara zifata ubwonko wo muri
Scotland, David Weeks.
Weeks
yemeje ibi nyuma yo gukeka imyaka y’abagore n’abagabo 3500 baturuka muri
Amerika n’u Burayi, nyuma akaza gusanga abo yagiye aha imyaka mike cyane kuyo
bafite ari abemeza ko bakora imibonano mpuzabitsina byibura ishuro eshatu mu
cyumweru.
4. Ububabare mu gihe cy’imihango buragabanuka
Ubushakashatsi
bwakozwe mu 2000 bwagaragaje ko 9% by’abagore 1900 bikinishaga mu gihe bari mu
mihango kugira ngo bagabanye ububabare.
Kwikinisha
cyo kimwe n’imibonano mpuzabitsina bituma umugore agira ibyishimo(orgasm) maze
umubiri ukarekura imisemburo ya Oxytocin na dopamine bigira uruhare mu
kugabanya ububabare buterwa n’imihango.
5.Amahirwe yo gusama ariyongera
Ubushakashatsi
bushya ku bijyanye n’uburumbuke n’ubugumba bwagaragaje ko gukora imibonano
mpuzabitsina buri munsi bitegura umubiri ku buryo umugore ashobora gusama
byihuse, bivuze ko amahirwe yo gusama yiyongera.
6. Bigabanya umuvuduko w’amaraso no guhangayika
Ubushakashatsi
bwakozwe mu 2005, bwagaragaje ko abantu bakora imibonano mpuzabitsina bagira
ubushobozi bwo kurinda ubwonko bwabo kunanirwa no guhangayika ugereranyije
n’abandi.
Urumva ko
rero iyo bigeze kubayikora buri munsi biba akarusho amaraso akarushaho
gutembera neza ndetse bagatandukana n’umunaniro.
No comments:
Post a Comment