Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yashyizeho
uburyo bwo gukurikirana no gukemura ibibazo by’abaturage hakoreshejwe
ikoranabuhanga bwiswe ‘E-citizen complaints’ buje kunganira abaturage
basiragiraga mu nzego z’ibanze ibibazo byabo ntibikemuke.
Uburyo
bushya buzagabanya ingendo umuturage wasiragijwe n’ubuyobozi yakoraga ashaka
kurenganurwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kuko azajya akoresha
telefone, yandike ikibazo cye yohereze ubutumwa kuri 5353.
Minisitiri
w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka Francis, yavuze ko abakozi babishinzwe
bazajya babona ubutumwa bwoherejwe n’abaturage ibibazo byabo bigahita
byitabwaho mu buryo bwihuse.
Mu
kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa 20 Gashyantare 2018, Minisitiri
Kaboneka yavuze ko ubu buryo buzakemura ibibazo by’abaturage.
Yagize
ati “Umuturage azajya atugezaho cya kibazo abona ko abayobozi b’inzego z’ibanze
bamurangaranye. Umurenge tuzajya tubona abaturage batugezaho ibibazo cyane,
bizajya bituma tumanuka tujye kureba ikibazo gihari […] Tumaze iminsi tubona
ibibazo by’abaturage bohereza bifashishije ubu buryo kandi ibyinshi
turabikurikirana tubona birimo gutanga umusaruro.”
Yakomeje
avuga ko hari ibibazo bizajya bihita bisubizwa n’ibindi bizajya bisaba igihe
runaka bitewe n’uburemere bwabyo.
Ati “Kukwima
serivisi kandi ubifitiye uburenganzira ni icyaha nta muyobozi ukwiye kubikora.
Umuyobozi aba ari mu kazi, agahemberwa kugira ngo atange serivisi, nta mpamvu
adakwiye kuyitanga. Nujya kwaka serivisi ukayibona nta mpamvu izatuma wandika
ubutumwa.”
Minisitiri
Kaboneka yakomoje no ku mvugo za bamwe mu bayobozi babwira abaturage ngo genda
uzagaruke, avuga ko ubu bwo gukurikirana no gukemura ibibazo by’abaturage
hifashishijwe ikoranabuhanga buzaca iyi mikorere.
Ubu buryo
bwo gukurikirana uko abaturage bahabwa serivisi buhuriweho n’inzego z’ibanze na
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kandi biteganyijwe ko izahurirwaho n’inzego
zose zigira uruhare mu gukemura ibibazo by’abaturage.
No comments:
Post a Comment