Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda
umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction
(uburyo bukoreshwa kwa muganga mu kugabanya ibinure) bushobora ndetse kuzanira
nyiri kubukoresha izindi ngorane zitandukanye ku buzima.
Nyamara
kumenya ibiribwa ukwiye kurya ndetse no gukora imyitozo ngororamubiri ngo
byagabanya umubyibuho ukabije w’inda.
Nk’uko
bitangazwa n’urubuga rwa internet: naturalnews.com, kurya neza ntivuga kurya
ibyo umuntu yiboneye, ahubwo kurya neza ngo ni ukurya indyo gakondo kandi
ikungahaye ku ntungamubiri umubiri zishobora gukoreshwa neza n’umubiri
bitawugoye kandi zitamuzanira ingorane zirimo umubyibuho ukabije w’inda.
Dore rero
bumwe mu bwoko bw’ibiribwa bavuga bwafasha umuntu kugabanya ibinure byo mu nda,
mu gihe afite umubyibuho ukabije w’inda ibyo bakunze kwita agasozi indatwa.
Kurya imbuto za Pomme: Inyigo nyinshi
zakozwe mu gihugu cya BRAZIL kuri izi mbuto ngo zagaragaje ko abantu barya
byibuze imbuto za pomme 3 ku munsi batakaza ibiro byinshi kurusha abatazirya
uretse kandi ibi ,imbuto za pomme zikungahyemo intungamubiri zitwa pectin
zirinda umuntu kanseri y’amara.
Umuneke: Kimwe n’imbuto za pomme,
umuneke ubamo intungamubiri zitwa pectin zirinda umuntu kanseri y’amara,
vitamin zitandukanye nka A, C, E, B6, imyunyu ngugu ya potassium, magnesium,
ndetse n’ibinyamavuta bicye byose bishobora kurinda umubyibuho ukabije w’inda.
Inyanya: Nk’uko bitangazwa mu nyigo
yakozwe na Dr Teruo Adawa ku nyanya, bavuga ko mu nyanya habonekamo
intungamubiri idasanzwe yitwa 9-oxo-octadecanoic igabanya amavuta menshi mu
maraso.
Avoka: Izi mbuto zo ngo zibonekamo ibyitwa
lecithin birinda umwijima gukora akazi kenshi, bigafasha umuntu gufata mu mutwe
ndetse bigatuma agira ibiro biringaniye kandi biri mu rugero.
Mu bindi bavugamo:
Imboga za celery zikoreshwa
nk’ibirungo
Imboga zitwa kelp noodles
ziboneka mu Nyanja
Imbuto z’inkeri
Inyama z’intama
Ibintu bishobora kuribwa
byose biva mu nyanja
No comments:
Post a Comment