Hari ibintu bitatu byakugaragariza
umukobwa wigaruriye umutima w’umukunzi we: umusore aba amukunda wese,
aramwubaha cyane ,akanagerageza gukora uko ashoboye ngo amushimishe.
Kwigarurira umutima w’umusore ukunda
birashoboka cyane , ntibinagutangaze kumva ko umutima we uhora ufunguye utegereje
uwawutsindira, ahubwo abakobwa benshi ntibazi uko babigenza.Ubushakashatsi bwo
muri 2013 bwagaragaje ko 95%n bw’abasore baba bafite intego zo gushing ingo.
Ubwo rero baba bakeneye abo bazashyingiranwa bakaban akaramata.
Mukobwa , dore ub uryo wakwigarurira umutima
w’umusore ukunda cyangwa se mukundana.
1.Kumwubaha
Aha niho benshi babyicira, ntibubaha
abasore bakundana bihagije ariko bo bakifuza kubahwa. Mwereke icyubahiro mu
mvugo n’uko umufata. Umusore yumva afite agaciro iyo yubashywe, kandi iyo
umusore ugukunda abona umwubaha akenera ko umubano wanyu wagera kure.
2. Tuma akwifuza
Ba wawundi utuma umukunzi we
amwifuza , amukumbura igihe batari kumwe kubera impamvu runaka, mbese ku buryo
yumva yahorana nawe . Buri gihe muri kumwe abone ko ari iby’agaciro.
3.Gerageza kumuhindura mwiza.
Umusore mukundana azaguha agaciro
karuseho numugira umuntu mwiza kuruta uko wamusanze.Azarushaho kukwisangaho,
azabona umeze nka zahabu bityo nawe ubone uko wigarurira umutima we.Mbese
gerageza kugira icyo umumarira.
4.Uburanga n’umutima mwiza
Uru rutonde ntirwaba rwuzuye iki
kibuzemo.nubwo umusore akururwa mbere na mbere n’uko uburanga bwawe bw’inyuma ,
ariko ubwiza bw’umutima wawe nibwo butuma aguha agaciro cyangwa akakakwima
5. Ibyishimo.
Ibyishimo nabyo bigufasha gutsindira
umutima w’umusore wihebeye. burya iyo umuntu yishimye arushaho kuba mwiza naho
uhora akunje umunya , agaragara nk’aho ari mubi. Bityo rero niba uri kumwe n’uwo
mukundana gerageza kwishima kandi niyo mwaba muatari kumwe jya urangwa n’ibyishimo.
6.Menya ibimushimisha.
Abasore bakunda guhisha ibyo bakunda
mu bijyanye n’amarangamutima ariko nubimenya ukabizirikana, azarushaho
kugufungurira umutima we anarusheho kukwizera
7. Kumushimira no kumwishimira.
Shaka uburyo wamushimira ku byo
akora kandi ugaragaze ko aguteye ishema.
Iyo ibyo ubikoze,bigira akamaro
gakomeye. Iyo umusore yumva ko yishimiwe kandi hari umukobwa utewe ishema no
kwitwa uwe, ashaka gukora uko ashoboye kose
ngo akore ibimunyura.
No comments:
Post a Comment