• Labels

    Thursday, May 10, 2018

    Sobanukirwa ingaruka telephone zigezweho(Smartphone) zigira ku mibanire!




    Gukomeza kwirebera muri telephone mu gihe inshuti yawe irimo kukubarira inkuru y’uko umunsi wayigendekeye ni ibintu bibi.Ariko ubu bwoko bwa telephone tibugira ingaruka mbi gusa. Aha twabakusanyirije bimwe mu bitekerezo by’uko wakoresha telephone yawe ariko itakwangirije umubano n’inshuti zawe.
    Uko bigaragara smartphone zigenda zihindura uko abantu babanaga , uko bafashanyaga na bagenzi babo.Ubushakashatsi buagaragaza ko urubyiruko rukoresha cyane smartphone bafite ibyago byo guhura n’agahinda k’inyongobezabugingo n’umunabi/umushiha.Smartphone kandi zifite uruhare runini mu kwangiza imibanire y’abantu n’abandi.Dore zimwe mu nama zagufasha gukoresha telephone neza utabangamiye umubano wawe n’inshuti cyangwa umuryango.
    Kuganira imbonankubone.
    Abantu basigeye bamara igihe kinini bavugana gusa ku matelephone.Kandi kubera umwanya muto abantu ntibakibona uko bahura ngo baganire ku buryo bworoshye.Uko kubura umwanya wo guhura bifite ingaruka z’igihe kirekire kuko ubuzima bwo mutwe bwa muntu bwungukira cyane mu biganiro mbonankubone kurusha ibyo kuri telepfone.
    Kuba mu bandi.
    Iyo uri kumwe n’abandi bibereye mu matelefoni yabo birakubangamira, kuko baba basa n’abatitaye ku biganiro murimo kugirana. Ubwo rero nawe igihe abandi bakuvugisha ntukarangarire muri telephone kuko bibababaza. Ubushakashatsi bwanagaragaje ko no kuba telephone smartphone irambitse ku meza murimo kuganiriraho ubwabyo bigabanya ikizere hagati yanyu.
    Gusabana n’abo utazi.
    Kugirana imishyikirano n’abo mudasanzwe muziranye kubera ikoranabuhanga rya smartpfone bituma wumva ko uri mu bandi. Mu kabari, usanga hari abarimo bakina imikino iri muri telephone zabo aho gushyikirana n’abandi bahari cyangwa kuganira nabo.
    Imbuga nkoranyambaga.
    Rimwe na rimwe hari abatekereza ko imbuga nkoranyambaga nka Facebook na twitter zishobora kubafasha kuvugana no gusabana n’abandi.ubushakashatsi bwagaragaje ko uko umuntu yimariramo imbuga nkoranyambaga ariko amarangamutima yo kubana nez ana bagenzi be agenda agabanuka. Biri muri kamere muntu gushaka guhura n’abandi.

    Src:Santemagazine

    No comments:

    Post a Comment