Ubushakashatsi butandukanye bwerekanye ko
amahirwe yo kubyibuha nyuma yo gushyingirwa ri menshi kandi birigaragaza ko
nyuma y’amezi 6 gusa , abashyingiranywe baba baratangiye kuba banini
ugereranyije n’uko bahoze bakiri ingaragu
Turebere hamwe impamvu zituma abashakanye bahita
batangira kongera ibiro nk'uko urubuga elcrema rwandika ku buzima rwabitangaje.
1.Imirire irahinduka
Uko bigaragara , abamaze gushyingirwa barya
bitandukanye n’ingaragu. Ni abantu 2 bababihuje bafite ibyo bakunda kurya
bitandukanye. Ibyo kandi bigira ingaruka kuri buri umwe, bashaka guteka neza,
amafunguro badasanzwe bateka rimwe na rimwe.
Ikiyongeraho n’uko umugore aba ashaka gushimisha
umugabo we akabinyuza mu byo amutegurira.
2.Gusinzira
Iyo abantu bamaze gushyingirwa bagira
inshingano.Buri umwe mu bashakanye aba afite icyo agomba mugenzi we , ibyo rero
bikagira ingaruka ku buryo umuntu yari asanzwe asinzira.Kubura ibitotsi
bishobora kongera umubyibuho kandi burya ngo abamaze gushyingiranwa basinzira
igihe gito ugereranije n’ingaragu.
3.Gusohokana
Abamaze igihe gito bashyingiranwe bakunze gufata
akanya bagasohoka bakajya kurira mu tubari , restora nk’abagiteretana. Nabyo
biri mu byongera umubyibuho.
4. Kutita ku biro(umubyibuho)
Biroroshye kwita ku mubyibuho wawe igihe ukiri
ingaragu kurusha uwashatse.Iyo umaze gushyingirwa ugabanya imyitozo ngororamubiri kandi
kugumana taille ntibiba biguhangayikishije cyane.Guharanira kuba mwiza bigenda
bigabanuka iyo umaze gushaka umugore cyangwa umugabo, kuko uba utagikeneye
cyane gukurura abo mudahuje igitsina.
5.Igitutu kiragabanuka.
Iyo umuntu ari ingaragu urungano rumushyiraho
igitutu, inshuti zitera igitutu ku bijyanye n’ubwiza no taille(tayi).Iyo rero
umaze gushaka icyo gitutu kiragabanuka.
6.Gutwita.
Ku bagore,gutwita nabyo byongera
umubyibuho.Abagore batwite bakunze kurya ibiryo bibyibushya kandi ntibongere
imyitozo ngororamubiri(siporo). Niyo mpamvu benshi mu bagore batwite usanga
biyongera ibiro cyane.
7.Ibyihutirwa birahinduka(priorities)
Kubera inshingano zizana no gushyingirwa ,usanga
ibyihutirwa bihinduka ugereranyije n’igihe wari umusore cyangwa inkumi.Ukiri
ingaragu ashyira imbere gukurura abo badahuje igitsina ariko nyuma yo gushyirwa
, abana , akazi n’izindi nshingano z’urugo nizo ziza mbere.
8.Umunaniro n’umunabi
Abashakanye bagira umunaniro ukabije ugereranyije
n’ab’ingaragu.Umunaniro ukabije(stress) n’umunabi bituma abashakanye bafata
amafunguro adatunganye bikabaviramo umubyibuho.
Umushakashatsi
w’umwongereza yasanze abagore iyo bafite ibibazo ku rushako barya ibirimo
amasukari menshi, n’ibibyibuhisha.
9.Umunezero w’abashakanye
Nk’ uko umunaniro n’umunabi bitera abashakanye
kongera ibiro, hari ubushakashatsi bwerekanye kokunezerwa n’urushako nabyo
bituma abashakanye babyibuha
Ubushakashatsi bwakozwe mu myaka 4,bugatangazwa
mu kanyamakuru kandka ku buzima (Health psychology Journal)bwagaragaje ko iyo
abashakanye banyuzwe, banezerewe nabwo bagira umubyibuho
No comments:
Post a Comment