• Labels

    Tuesday, February 20, 2018

    Uganda:Umugore yatemye umugabo we amuziza kumusaba imibonano mpuzabitsina ku ngufu

    Polisi mu karere ka Bundibugyo iri mu iperereza ku cyateye  umugore gutera icyuma umugabo we w’imyaka 38.
    Ibi   byabaye  mu ijoro ryo ku cyumweru mu mudugudu wa Ngamba ya 2, muri aka gace .
    Umuyobozi wa Ngamba Mr Siriwayo Baluku , yavuze ko uwo mugore hari hashize umwaka yarangiye umugabo we, Mr Edmon Bakaswara gukora imibonano mpuzabitsina.
    Yavuze ko muri iryo joro umugabo yatashye yasinze atangira guhatira umugore we gukora imibonano mpuzabitsina atabishaka.Umugore ngo yahise arakara atema umugabo we mu mutwe n’umuhoro.
    Hari ababwiye ikinyamakuru Dailymonitor ko uwo mugore ashinja umugabo we kuba ataramurongoye byemewe n’amategeko cyangwa ngo amukwe.
    Bakaswara watemwe arimo kuvurirwa mu kigo nderabuzima cya Kikyo mu gihe umugore we ari mu maboko ya police.
    Ukuriye Polisi  ku karere ka Bundibugyo,Taban Swaibu yavuze ko ihohoterwa mu ngo rikomeje kwiyongera akaba asaba abashakanye kubahana Ndetse igihe batumvikanye bakagisha inama aho kurwana

    No comments:

    Post a Comment