• Labels

    Monday, February 19, 2018

    Muhanga: Dogiteri wo ku bitaro bya CHUK yatewe ibyuma aranamburwa



    Mu mpera z’icyumweru gishize, Dr Hakizimana Ephron ukorera mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) yeterewe ibyuma mu Karere ka Muhanga n’abantu bataramenyekana ndetse banamwambura ibye.
    Dr Hakizimana Ephron n’umugore we bategewe hafi y’urugo rwabo mu Kagari ka Nyarucyamo, Akagari ka Gahogo, mu Murenge wa Nyamabuye mu mujyi wa Muhanga.
    Dr Hakizimana n’Umugore we batewe ibyuma hafi mu ma saa mbiri z’ijoro barimo bava ku kazi, gusa kubw’amahirwe umugore we ntabwo bamukomerekeje.
    Amakuru agera ku munyamakuru waUMUSKE dukesha iyi nkuru  mu Karere ka Muhanga aravuga ko nyuma y’iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi, Police yakoze umukwabu (operation) hafatwa umuntu umwe ukekwaho kubigiramo uruhare.
    Dr Hakizimana niwe uheruka guterwa ibyuma ariko ngo muri rusange ikibazo cy’abantu bataramenyekana batega abantu nijoro bakabatera ibyuma ndetse bakanabambura ibyo bafite ngo gihangayikishije abatuye umujyi wa Muhanga.
    Iki kibazo cy’abantu baterwa ibyuma cyangwa bakanigwa mu masaha y’ijoro kije gikurikira icy’ubwambuzi bwari bukabije mu mujyi wa Muhanga, aho bashikuzaga abantu amatelefone n’amasakoshi cyane cyane abagore.
    Ni ikibazo gikomeje guhangayikisha abantu batuye muri uyu mujyi kuva mu mpera z’umwaka ushize  wa 2017 no mu ntangiriro z’uyu wa 2018, kandi ngo kiri kwiyongera nk’uko babivuga.
    Bamwe mu baganiriye n’Umuseke bahuye n’iki kibazo mu mpera z’umwaka ushize bavuze ko bagiye batakambira inzego z’umutekano ariko ngo ntizibihe uburemere, ndetse ngo bikarangira ababigizemo uruhare nta n’umwe ufashwe.
    Hari uwagize ati “Kuri ubu dusigaye tuva cyangwa tujya mu rugo ari uko duhamagaye imodoka (Taxi Voiture) cyangwa moto, naho abadafite ubushobozi bwo kuzitega bataha kare.”
    Polisi mu Karere ka Muhanga ivuga ko yatangiye ibikorwa (operations) zo guhiga abo bagizi ba nabi, ku buryo ngo hari n’abakekwaho iki cyaha batawe muri yombi.
    Mu myaka mike ishize muri uyu mujyi wa Muhanga higeze kugaragara na none ikibazo cy’abantu bitwazaga imihoro nijoro bagatema abantu, gusa abaturage bavuga ko inzego ziramutse zikajije umutekano cyane cyane nijoro iki kibazo cyakemuka
    src : UMUSEKE.RW

    No comments:

    Post a Comment