Uyu
mugani mu kinyarwanda bawuca iyo babonye umuntu uvuye mu bo bari kumwe
akanyonyomba . Wakomotse ku munyabugegesera witwaga Muganza,wiyahuye muri
Cyohoha ,I Bugesera ahakabaka umwaka w’1350.
Ubwo umwami w’ I Rwanda Cyirima I Rugwe,amaze gucyura umugore
Nsoro Bihembe ,witwaga Nyankuge nyina wa Kigeri Mukobanya ,aribwo mu Rwanda
bahimbye umugani uvuga ngo “Umwami uraguza yatsinze ubuguza (bashaka kuvuga ko
Nsoro yahugiye mu gisoro naho Rugwe we agahora araguriza gutsinda u Bugesera
)”.Nsoro umwami w’ u Bugesera yari afite umugaragu w’umutoni we akitwa Muganza
. Bukeye u Rwanda rumaze gutsinda u Bgugesera ,Muganza aracika ,acikira I
Burundi ahageze bamufata nabi ajya I Karagwe .Agezeyo nabo bamufata nabi nk’ I
Burundi , naho arahava. Mu nzira agenda, ngo aribaza ati :”Mbigenze nte ko
ninjya mu Rwanda bazanyica ko nari umutoni wa Nsoro !”Apfa kwihangana
asubira I Bugesera. Agezeyo ahasanga umunyarwanda wahagabanye witwa Gasigwa
,akoma yombi ati :“Nyagasani umutware w’ u Bugesera nje kugukeza uzandeme
amaboko n’amaguru”.
Nuko Gasigwa aramwemerera. Muganza akomeza kumuhakwaho kugeza
ubwo Gasigwa amugabiye inka z’imbyeyi eshatu z’umuriro. Amaze kuzibona yongera
kwibaza ati :”Ubu ko ngiye guhakwa I bututsi nari umugaragu w’ I bwami , bizamera
bite ?”. Ubwo yavugaga ko yari umugaragu wa Nsoro .Yegera Gasigwa
aramubwira ati ;”Naragushimye ko wampaye umuriro ,none ndagusaba ko
wazansohoza no kwa Cyilima” Gasigwa abaza Muganza ati :”Ese wabonye ko
njye naguhatse nabi ?”.Muganza ati :”Icyo mbigusabira nuko
wamungezaho nkishingana , kuko mu Bugesera bampiga kuko nari umutoni wa
Nsoro”.Gasigwa ati :”Nzamugushyikiriza “ Bukeye basanga Cyirima I
Kigali.Bagezeyo Gasigwa abwira Cyirima .,ati “Nkuzaniye Muganza uyu nguytu ,wahoze
ari umutoni wa Nsoro ,yansabye kumukuzanira ngo mwibonanire ngo hari icyo
ashaka kukubwira “.
Bahamagaza Muganza ,Gasigwa aramusohoza,ati “Nguyu Muganza
wansabye ko nzamukugezaho ukamushingana mu Bugesera ,kuko bamwanga bamuhora ko
yari umutoni wa Nsoro, biramushimisha ko namuhaka akamutonesha ,azmuyoborera u
Bugesera.Yari azi neza imico yabwoCyirima abwira Gasigwa ,ati “Taha nawe
Muganza turagumanye “ Gasigwa arataha aguma mu ngabo ze I Bugesera ,Muganza
asigara I Kigali kwa Cyirima Rugwe aramutonesha cyane kugirango azmuyoborere u
Bugesera.Haciyeho iminsi Cyirima atumiza Gasigwa ngo aze kumwitaba. Gasigwa
araza n’ I Kigali, Rugwe :Nshakira inka ijana n’imisozi ubimpere
Muganza.Gasigwa ati :”Ni ibyo gupfa ubusa nzajya kubimuha !“ Cyirima
ati :” Bizapfa ubusa bita ?”Gasighwa ati :”Ni uko wabinyaze
Nsoro none ukaba ubishubije mwene wabo”.Ibyo Gasigwa yabivugishijwe n’ishyari
kuko yari abonye Rugwe atonesha Muganza .Cyirima abwira Gasigwa,ati :”
Ntacyo bitwaye nzaba mbyirebera “.Ubwo Muganza abona inka n’imisozi,akomeza
ubutoni bwe.Gasigwa abonye Muganza atonnye cyane ,iahyari riramushengura ,akeka
ko bazamugabira n’ibyo arimo.
Nuko kuva ubwo Gasigwa agandisha ya misozi Muganza
yagabanye,abuza abantu kumugemurira I Kigali,ariko akabigira rwihishwa.Muganza
yatumiza ingemu akazibura. Bukeye inzara imaze kumurembya n’abo bari kumwe
,Gasigwa yoshya bagenzi be n’abagaragu ba Cyirima ngo bazabwire Muganza
bamukangisha ko Cyirima agiye kumutanga bakamukurikiza Nsoro. Muganza amaze
kubyumva ashya ubwoba n’abo bari kumwe . Niko gucika ijoro ryose ,ajya
kwiyahura muri cyohoha . Bukeye muri iyo minsi ,Cyirima abaza abo bari kumwe
ati:”Ko ntakibonba Muganza aba he ?” Abandi bati “yaratashye”.Rugwe ,ati
“Agataha amennye ?”,Abandi ,bati :“Niko Abagesera bagenda “. Niyo
nkomoko y’iyo babonye umuntu anyonyombye adasezeye bavuga ngo :”Agiye
nk’Abagesera !“.Byaturutse kuri Muganza uwo bateye ubwoba akagenda
adasezeye ,akiyahura muri Cyohoha.
-Kugenda nk’Abagesera =Kunyonyomba rwihishwa.
No comments:
Post a Comment