• Labels

    Tuesday, February 20, 2018

    Shaddy Boo na Meddy Saleh bakinnye inkuru y’urukundo muri video ya Buravan

    Shaddy Boo na Meddy Saleh bahoze bakundana
    Burabyo Yvan uzwi nka Yvan Buravan yasohoye indirimbo nshya yitwa “Oya” yasohokanye n’amashusho, iragaragara mo Shaddy Boo n’uwahoze ari umugabo we Meddy Saleh utunganya amashusho (video producer).
    Iyi ndirimbo nshya, niyo ya mbere Buravan ashyize hanze muri uyu mwaka wa 2018. Ivuga ku nkuru y’urukundo aho umusore aba abwira umukobwa urwo amukunda ngo atazabyibagirwa. Ati “Oya sinakureka naranabigerageje birananira.”
    Iyi nkuru y’urukundo y’iyi ndirimbo mu mashusho ikinwa na Shaddy Boo na Meddy Saleh wahoze ari umugabo we bakaza gutandukana bafitanye abana babiri.
    Buravan yabwiye Umuseke ko gukoresha Shaddy Boo na Meddy bitari byoroshye kuko ngo kuza bagakina inkuru y’urukundo ari ibintu bigoye bitewe ahanini n’amateka yabo asanzwe azwi hanze.
    Ati “Nagize amahirwe yo kubafatisha kugira ngo bakine iriya nkuru y’urukundo ntabwo biba byoroshye ahanini bigendeye ku mateka yabo gusa ndabashimira cyane kuba baranyumvise…Imana izabibahembere.”
    Buravan ngo abakunzi be bamwitege muri 2018

    Buravan yavuze ko n’ubwo iri ariyo ndirimbo ye ya mbere muri uyu mwaka, ngo abakunzi be ababikiye byinshi yabateguriye kuva umwaka ushize wa 2017.
    Ngo 2018 igomba kuba umwaka udasa n’indi yabanje, abakunzi be ngo bamwitege kuko atangiye igihe cyo kuzirekura. Buravan ngo yasaga nk’aho ari mu karuhuko umwaka ushize, ariko nabwo ngo ntiyari yicaye ubusa yateguraga ibikorwa bya muzika.
    Uyu muhanzi ukiri muto agasaba abakunzi be gukomeza kumushyigikira no kurushaho gufatanya kugira ngo ibikorwa bye bigere kure babisangiza n’abandi.
    Iyi ndirimbo nshya ya Buravan yatunganyijwe na producer Pastor P mu buryo bw’amajwi, naho amashusho yo yatunganyijwe na Meddy Saleh wanayagaragayemo.

    Src : Umuseke


    No comments:

    Post a Comment