Umuyobozi
w’Itorero ry’Abadiventisite b’Umunsi wa Karindwi ku Isi, Pasiteri Dr Ted
Wilson, yihanganishije Itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi rya
Nyarunazi mu Karere ka Nyaruguru nyuma y’aho abantu abakirisitu baryo 45
bakubiswe n’inkuba, 16 muri bo bakitaba Imana.
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu
tariki ya 9 Werurwe, abakirisitu 45 bari mu rusengero rw’Abadiventiste b’Umunsi
wa Karindwi rwa Nyarunazi mu Murenge wa Nyabimata, bakubiswe n’inkuba 16 bahita
bahasiga ubuzima abandi barakomereka.
Umuyobozi w’Itorero ry’Abadiventiste
b’Umunsi wa Karindwi ku Isi, Pasiteri Dr Ted Wilson, abinyujije ku rukuta rwe
rwa facebook kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Werurwe 2018, yihanganishije
imiryango y’ababuze ababo.
Yagize ati “Imitima yacu yifatanyije
n’abakirisitu bo mu Rwanda bahuye n’ibi byago bikomeye, ni agahinda gakomeye
gukubitirwa n’inkuba mu materaniro.”
Yakomeje avuga ko mu izina ry’umuryango
w’Abadiventisite b’Umunsi wa Karindwi ku isi, mu rukundo rwa gikirisitu bafashe
mu mugongo abakiristu bo muri ‘union’ y’u Rwanda muri Diviziyo y’Afurika
y’Uburasirazuba.
Ati “Kandi by’umwihariko twifatanyije
n’imiryango y’ababuze ababo n’abakomerekeye muri iki kiza giteye ihungabana.”
Pasiteri Dr Ted yakomeje ati “Imana
izabahe gukomera no kwihanganira ibi bihe by’umubabaro n’agahinda gakomeye.
Turashishikariza abagize itorero guhanga amaso kuri Yesu no kugaruka kwe
kudatinze ubwo azazura abapfiriye muri we bose, dufite ibyiringiro bikomeye
by’ubuzima bw’ahazaza.”
Ted Wilson akomeza asaba abakirisitu
b’Itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi, gukomeza gusengera imiryango
y’ababuze ababo no gukomeza kwita cyane kuri gahunda y’iri torero yo kujya mu
murimo w’ibwirizabutumwa hatagize n’umwe usigara inyuma.
Yakomeje agira ati “Ndabinginze
mudufashe gusengera abakirisitu b’itorero ryacu kandi by’umwihariko musengere
imiryango yagizweho ingaruka mu gihe bashakira gukomera muri Yesu. Turasaba
Imana ngo buri mukirisitu w’itorero ryacu uri mu Rwanda abone kwihangana no
kurindwa bitangwa na Mwuka Wera muri ibi bihe bikomeye.”
Umuhango wo gushyingura abadiventisiti
16 bakubiswe n’inkuba, wabereye mu irimbi rya Mishungero riherereye mu Murenge
wa Nyabimata kuri iki Cyumweru, ukaba waritabiriwe n’abayobozi mu nzego za Leta
batandukanye.
No comments:
Post a Comment