• Labels

    Monday, March 5, 2018

    Muhanga:insengero 9 zitujuje ibisabwa zimaze gufungwa

    Ifungwa ry’insengero zitujuje ibyangombwa rimaze iminsi mu Mujyi wa Kigali ryamaze no kugera mu ntara, iziri mu mujyi wa Muhanga nazo ziri gushyirwaho ingufuri.
    Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 5 Werurwe 2018, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga ari kumwe n’inzego zishinzwe umutekano bazindukiye mu gikorwa cy’ubugenzuzi bw’insengero, izitujuje ibisabwa zigafungwa.
    Bimwe mu birebwa muri ubu bugenzuzi bumaze iminsi ni ibikorwaremezo byifashishwa mu gusenga, niba izo nsengero zitari ahatazigenewe, niba zidateza urusaku n’ibindi.
    Mu ma saa saba z’amanywa, i Muhanga hari hamaze gufungwa insengero icyenda zirimo urw’Abangilikani ruri hafi y’ibiro by’Akarere ka Muhanga ariko igikorwa kirarimbanyije.
    Muri Kigali ho hatangajwe ko insengero zafunzwe zirenga 700.
    Ubwo yasozaga Umwiherero wa 15 w’Abayobozi bakuru b’Igihugu, Perezida Paul Kagame, yatangajwe n’ukuntu mu Mujyi wa Kigali gusa hafungwa insengero 700, yibaza niba ari za robine zitanga amazi cyangwa inganda zifitiye abaturage umusaruro.
    Yagize ati “Ikindi kintu cy’umusaruro kigejeje kuri 700 muri uriya Mujyi ni iki, ni inganda, turazifite se, ariko amadini ni 700 mwarinze no gufunga, ubwo bivuze ngo ni akajagari.”
    “Ariko ubundi ayo ma kiliziya 700 mwagiye gufunga akorerwamo iki? Atangirwamo amazi? Nicyo nabajije, ni za robine z’amazi ziri aho, ni iki? Ni amaduka, ni inganda zifite icyo zikora?”Src: Igihe

    No comments:

    Post a Comment