• Labels

    Monday, March 5, 2018

    Muhanga: Umuburanyi yanyanyagije 'uburozi' mu rukiko


    Gasangwa Joseph wo mu Murenge wa Mwendo ari mu baburanaga n’umugore we ibijyanye n’imitungo, uyu munsi mu gitondo yafatiwe mu cyumba cy’Urukiko rwisumbuye anyanyagizamo ‘ibirozi’, yari anafite ihembe we avuga ko ari iryo kumurinda uburwayi. Umucamanza yategetse ko bamwambura ibintu bindi yari afite ngo bitwikwe.
    Mu gitondo ubwo abakozi b’Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga bazaga mu kazi bahuriranye  n’ikivunge cy’abari bamaze gufata Gasangwa Joseph bamushinja kunyanyagiza ibyo bitaga ibirozi mu cyumba cy’urukiko.
    Ibi byari ibintu bisa n’ibyondo yasutse mu cyumba cy’Urukiko abonwa n’abakozi benshi harimo n’abakoraga isuku nk’uko babyemezaga.
    Abari aha benshi bavugaga ko uyu mugabo, kubera imyumvire ye, yageragezaga kuroga urukiko ngo ruce urubanza uko yifuza.
    Gasanwa ni umugabo w’imyaka 61, we ahakana ko ari we wabihanyanyagije nubwo bwose yafatiwe mu cyuho. Ihembe n’ibindi bintu bidasobanutse yari yitwaje byose yavugaga ko ari ibyo yifashisha mu burwayi bwe.
    Ati “Iri hembe n’imiti mbimaranye amezi atandatu kandi biramfasha cyane kuko ntacyitura hasi nk’uko byari bisanzwe mbere y’uko umuvuzi gakondo abimpa.”
    Mukamabano SĂ©raphine umugore wa Gasangwa  nawe wari waje kumva ibyavuye mu iperereza ry’urubanza bafitanye n’umugabo we, avuga ko yajyaga yumva amakuru ko umugabo we hari ibintu yaciririye ariko ntabyemere.
    Mukamabano ati “Ibyo bamushinjaga nabyiboneye byantangaje kubona atangiye gukwirakwiza ibi yita imiti  imbere mu cyumba cy’Urukiko.”
    Tuganira nawe uwamuhaye ihembe n’iyo miti yahise aza yiruka kuri moto kuko ngo Gasangwa yari yamutabaje.
    Uyu wabimuhaye nawe yabwiye Umuseke ko yabimuhaye ngo amuvura indwara yari amaranye igihe.
    Igihe Urukiko rwari rugiye kubaburanisha Perezida w’iburanisha yategetse ko Gasangwa yamburwa ihembe n’iyo miti yindi bigatwikwa. Nawe yemeye abitanga ku neza.
    Umucamanza afata nk’uyu mwanzuro agendeye ku itegeko ryo mu 2013 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ingingo yaryo ya 159 na 160 zivuga ku byaha bibera mu rukiko, ziha uyobora iburanisha ububasha ku gufata imyanzuro (bitanabujije ibindi bihano biteganywa n’amategeko ) mu gihe umuburanyi afite imyitwarire idahwitse mu rubanza nk’urusaku, guteza imvururu n’ibindi.
    Muri Africa, no mu Rwanda, hari benshi bagifite imyumvire n’imigirire yo kuroga.
    Nko mu mikino ho hashyizweho itegeko rishya NÂş 32/2017 ryo ku wa 03/08/2017 rigena imitunganyirize ya siporo mu Rwanda,  mubyo rikumira rinahanira harimo amarozi muri siporo.

    Src:Umuseke

    No comments:

    Post a Comment