• Labels

    Tuesday, March 13, 2018

    Umuraperi Oda Paccy arasaba abakobwa bakiri isugi kubukomeraho


    Oda Paccy yemeza ko ubusugi kuva kera bwari ikiranga umukobwa udasamara. Akagira inama abakiri amasugi uyu munsi kubikomeraho.
    Uyu muhanzi azwi mu ndirimbo nyinshi kuva akiri umukobwa aho yamamaye kuko yasaga n’aho ariwe watinyutse rwose kwinjira mu njyana ya Rap.
    Oda Paccy avuga ko kuva na cyera ubusugi bufite icyo busobanuye ku bakobwa b’abanyarwandakazi.
    Ati “numva ubusugi hari icyo bumaze kuko na kera uwabaga ari isugi yafatwaga nk’intangarugero. N’ubu akenshi umukobwa ukiri isugi afatwa nk’udasamara.”

    Paccy, umugore ubyaye rimwe, agira inama abakobwa bakiri amasugi kubikomeraho kugeza igihe gikwiriye.

    ‘Guca imyeyo’ byigishwe

    Kuri uyu mugenzo wakorerwaga abakobwa ‘ngo bitegure neza abagabo babo’ Paccy avuga ko ari umugenzo ukwiye gukomeza kuko ngo hari impamvu yatumye ubaho.

    Avuga ko hari abakobwa benshi muri iki gihe batawuha agaciro, nyamara ngo nawe nubwo atari mukuru cyane yasanze bawuvuga kandi bawukora.

    Ati “Njye mbona uwo muco wagakomeje kuko hari impamvu twakuze tuwusanga. N’ubu numva bikwiye ko byigishwa umwana w’umukobwa mu buryo bwo gusigasira uwo muco utazatakara burundu.”

    Oda Paccy yatubwiye no ku butinganyi, avuga ko buri wese akwiye kugumana uburenganzira bwe mu gukora ibimunyura ariko we adakunda kandi adashyigikiye ubutinganyi.

    Src: Umuseke

    No comments:

    Post a Comment