Nyuma yo kumva abantu banyuranye bajya impaka niba kurya urusenda hari icyo byaba bimaze, no gusanga hari abantu besnh barurya ari ukurukunda gusa batazi cyangwa ngo batekereze ku kamaro urusenda rwagira, twabateguriye iyi nkuru kugira ngo abantu bamenye umumaro ukomeye wo kurya urusenda mu buzima bwa muntu.
·
Urusenda rugisarurwa
yaba ari urw’icyatsi cg rutukura, ni imvano ikomeye cyane ya vitamin C. Iyi
vitamin ikaba ingenzi cyane mu mikorere y’umubiri, yitabazwa mu gukora collagen; poroteyine
y’ingenzi mu gusana umubiri, udutsi tw’amaraso, uruhu, ingingo ndetse
n’amagufa. Guhora urya buri munsi ifunguro rikize kuri vitamin C birinda
indwara zitandukanye za infections zishobora kwibasira umubiri (kuko vitamin C
yongerera umubiri ubudahangarwa), kubyimbirwa n’indwara yo kubura vitamin C
(scurvy/scorbut) igaragazwa no kuva amaraso mu menyo cg kugaruka kw’ibisebe
byari byarakize.
·
Ikinyabutabire
twavuze, capsaicin n’izindi
alkaloid zirimo, ubushakashatsi bwerekanye ko zifite ubushobozi bwo kurwanya
bagiteri, kurwanya kanseri, kurwanya diyabete no gukuraho uburibwe, ikindi
bwagaragaje ko bugabanya urugero rwa cholesterol mbi mu bantu babyibushye biringaniye.
·
Urusenda rubamo
ibinyabutabire bitandukanye bizwiho guhashya no kurwanya indwara zitandukanye
no gutuma umubiri umererwa neza muri rusange. Capsaicin n’ibindi biyigize
bikoreshwa mu gukora amavuta naza pomades zikoreshwa mu kurinda uburibwe,
kubabara imitsi n’ingingo
·
Ni isoko nziza ya
vitamin A n’izindi flavonoids nka beta-carotene, alpha carotene, lutein,
zea-xanthin na cryptoxanthin, ibi byose biri mu rusenda bifasha umubiri
kuwurinda uburozi butandukanye n’ibindi byose bishobora kuwangiza mu gihe urwaye
indwara zikomeye cg stress
·
Urusenda ni isoko
nziza ya vitamin B zitandukanye harimo: B1 (thiamine), B2 (riboflavin), B3
(niacin) na B6 (pyridoxine). Zifasha mu mikorere y’umubiri itandukanye; nko
kurinda imikorere mibi y’imitsi, mu gutunganya poroteyine no gukorwa
kw’imisemburo.
·
Urusenda rwifitiye
imyunyungugu myinshi nka: potasiyumu, ubutare na manyesiyumu. Potasiyumu ni
ingenzi cyane ku mikorere y’uturemangingo n’amatembabuzi afasha mu miterere
y’umutima n’umuvuduko w’amaraso. Ubutare nabwo bufasha mu ikorwa ry’amaraso
Capsaicin iyo ihuye
n’ururenda rwo mu kanwa, mu muhogo cg mu gifu ushobora kumva umeze nk’uri
gushya, ibi ushobora kubivura unywa amata akonje cg se yogurt (yawurute);
afasha mu kugabanya bwa buribwe binyuze mu kugabanya igipimo cya capsaicin muri
rwa rurenda, ashobora no kurinda ko bihura.
No comments:
Post a Comment