Itsinda
ry’abaganga 11 bo muri Amerika ryaciye agahigo ko gutera igitsina, udusabo
tw’intanga n’ibindi bice by’umubiri wacyo bishya ku musirikare wakomerekejwe
n’igisasu muri Afghanistan, agacika ubugabo.
Aba baganga bo ku Bitaro bya
Kaminuza ya Johns Hopkins mu Mujyi wa Baltimore muri Leta ya Maryland, basubije
uwo musirikare ubugabo bifashishije ibice bakuye ku muntu wapfuye.
BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko uyu
musirikare ibice bishya yateweho bikora neza kandi ashobora no kuzagira
ubushobozi bwo gukora imibonano mpuzabitsina akoresheje igitsina yateweho. Aba
baganga bavuze ko ngo bimwe mu bice bishobora kuzatwara igihe cy’amezi ari
hagati y’atandatu na 12 kugira ngo bikore neza.
Icyo gikorwa cyo kumukuraho ibice
byangiritse no kumutereraho ibindi abo baganga bagikoze mu masaha 14 gusa, ku
wa 26 Werurwe 2018, bikaba ari ubwa mbere bikorewe ku muntu wakomerekejwe
n’igisasu.
Ibitaro byakurikiranye uwo musirikare
byatangaje ko amaze kubagwa, yavuze ngo “Ubwo nari mpagurutse bwa mbere,
numvise meze neza cyane nk’aho nta kibazo nsigaranye.”
Ibikomere uyu musirikare ukomoka muri
Amerika yagize yabikuye ku gisasu cyamuturikanye agikandagiye muri Afghanistan.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuvuzi bw’Indwara
z’Imyanya Ndangagitsina ku Bitaro bya Kaminuza ya Johns Hopkins, Dr Rick
Redett, yavuze ko umurwayi ari koroherwa mu buryo butanga icyizere.
Yagize ati “Ni ibintu twizeye neza ko
nyuma yo kumuteraho ibindi bice by’umubiri bizamufasha kongera gusubirana
uburyo bwo kunyara n’ibindi bikorwa n’igitsina (gufata umurego no gutera
akabariro) akongera akagira ubuzima buzira umuze. Ni intego yacu ko ibi bikorwa
tuzakomeza kubikorera n’abandi barwayi mu gihe kiri imbere.”
Iryo tsinda rivuga ko hari gahunda yo
gufasha abandi barwayi barenga 60 gusubirana bimwe mu bice by’umubiri,
bisimbuzwa ibyo bafite bitagikora.
Uretse iki gikorwa kidasanzwe cyo gutera
kuri uyu musirikare ibice by’imyanya ndangagitsina, umuntu wa mbere wateweho
igitsina gusa ni uwo muri Amerika mu 2016, abifashijwemo n’abaganga bo ku
Bitaro bya Massachusetts mu Mujyi wa Boston. Ku nshuro ya mbere byakozwe
n’abaganga bo muri Afurika y’Epfo mu 2014.
No comments:
Post a Comment