• Labels

    Monday, February 19, 2018

    Abategura Miss Rwanda basabye imbabazi ku bw’abakobwa bakamiye mu ndobo y’isabune .



    Abakobwa bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018,  kuri uyu wa 18 Gashyantare bafotowe bari mu gikorwa cyo gukama bifashishije indobo ivamo isabune ya NOMI bizamura uburakari n’umujinya kuri benshi bagaragaza ko ari ukwica umuco nyarwanda .
    Icyanenzwe cyane kuri aya mafoto, ni uburyo abakobwa bari bambaye amakabutura mato asanzwe yambarwa muri siporo n’inzara ndende zisize amabara z’umukobwa wakamiraga mu ndobo ya NOMI bigaragara ko yashoboraga  kuba yagira ibyago byo gusarika ( gukomeretsa ) iyo nka yakamaga.
    Hasohowe itangazo ryo gusaba imbabazi kuri ayo makossa yaba yakozwe banisegura  ko ibyagaragaye Atari byo byari bigambiriwe gutangazwa.
    Itangazo risaba imbabazi ryasizwe kuri instagram


    No comments:

    Post a Comment