• Labels

    Monday, February 19, 2018

    Akamaro utari uzi ko kuryama umuntu yambaye ubusa



    Gusinzira ni byiza ariko ngo burya biba akarusho iyo umuntu asinziriye yambaye ubusa, nyamara si benshi babikora kuko usanga mu kujya kuryama abantu bashakisha imyenda yo kurarana hakaba n’abifubika kandi bari buniyorose.
    Birinda umubiri udukoko dutera indwara ku bagore
    Kuryama umuntu atambaye cyane ku bagore bibarinda udukoko dutera indwara dushobora gufata mu myanya yabo y’ibanga.
    Imyambaro umuntu ararana ishobora kuzamo udukoko duturutse ku bukonje cyangwa ku isuku nke tukaba twamutera indwara igihe atabyitaho.
    Ku bagore rero utwo dukoko tubasha kubinjira vuba kubera imiterere yabo nyamara ngo iyo baraye batambaye bifasha igitsina guhumeka neza, ndetse ntikigire aho gihurira n’utwo dukoko.
    Ku bagabo, bituma intanga zikorwa ari nyinshi
    Ku bagagabo kurara bambaye ubusa bibafasha kuba umubare w’intanga zikorwa wakwiyongera cyane, kuko umubiri uba ugiye kumara umwanya uri mu kigero cy’ubushyuhe kingana.
    Burya ngo intanga ntizikorwa ari nyinshi igihe ahakorerwa intanga (testicule) hahuye n’ubushyuhe bukabije.
    Byongera urukundo rw’abashakanye
    Iyo imibiri y’abashakanye ikoranyeho ngo hari umusemburo ukorwa ugafasha ubwonko kongera icyizere hagati yabo kandi bakarushaho kurambana.
    Bifasha gusinzira neza
    Kuryama umuntu atambaye bimufasha gusinzira neza kuko umubiri uba ufite ubushyuhe buringaniye budatuma umuntu abyuka mu ijoro ngo yikuremo imyenda cyangwa yiyorosore.
    Bifasha umubiri kugumana imbaraga zikenewe
    Gusinzira umuntu atambaye, bifasha umubiri kugubwa neza,ukagumana ingufu ukeneye ugatwika ibidakenewe muri wo imbere.

    Srce : elcrema

    No comments:

    Post a Comment