Abantu besnhi bakunda kurya umunyu mwinshi ,
bitewe n’ubwoko bw’ibiribwa cyngwa rimwe narimwe bakawurya batabizi wenda uvuye mu biribwwa biba biwukoranye [ byo mu
nganda ] ariko kurya umunyu mwinshi bishobora gukururira umuntu ingaruka
zitandukanye zirimo indwara z’umutima, umuvuduko ukabije w’amaraso, kubura mazi mu mubiri, kanseri y’igifu,
indwara zifata ubwonko, gusaza vuba k’uruhu, kurwara impyiko…
Abarya umunyu mwinshi baba bikururira indwara zitandukanye
zirimo iz’umutima, umuvuduko ukabije w’amaraso, kubura mazi mu mubiri, kanseri
y’igifu, indwara zifata ubwonko, gusaza vuba k’uruhu, kubyimbagana k’umubiri
n’indwara zifata impyiko, bitewe na Sodiyumu iboneka mu munyu iba yabaye
nyinshi mu mubiri biturutse kuri uko kurya umunyu mwinshi.
Urubuga rwa linecoaching dukesha iyi nkuru bavuga ko ishami
ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) rivuga ko nibura umuntu
yakagobye kurya umunyu ungana na garama eshanu zihwanye n’ikiyiko kimwe ku
munsi.
OMS ishimangira ko abantu bubahirije izo nama byagabanya impfu
z’abarenga miliyoni ku isi bahitanwa n’indwara zifata ubwonko, n’abandi barenga
miliyoni 3 bazira indwara z’umutima buri mwaka. Abafaransa akaba aribo baza ku
mwanya wa mbere.
Abashakashatsi bavuga ko hari abarya umunyu mwinshi bitewe n’uko
bawukunda ariko hari n’abarya mwinshi kuko batabasha kuwupima, kandi ngo
ahanini ibyo bibazo by’uburwayi ntibikurwa n’umunyu wo ku meza, ahubwo uwo
benshi barunda mu biryo mbere babitetse.
Abo mu bihugu byateye imbere bo bazahazwa n’umunyu uba
wakoranywe n’ibiribwa biva mu nganda dore ko ari na byo bakunze kwirira.
Abandi bakunze kurya umunyu mwinshi ni abanywa itabi kuko
bibasaba kurya mwinshi kugira ngo bumve ko ibiryo byabaryohera. Ku bantu
basanzwe bafite izo ndwara zavuzwe haruguru bakarya umunyu mwinshi, izo ndwara
zirushaho kugira ubukana.
Mu rwego rwo kwirinda izo ndwara, abantu bagomba kwita ku bipimo
by’umunyu barya, ntube mwinshi kandi na none ntube muke cyane kuko nabyo
bishobora gukura ibindi bibazo ku mikorere y’umubiri. Gusa ntibyoroshye ko
ukunze kurya umunyu mwinshi ahita awugabanya, ariko birakwiye kubigiramo.
Kugira ngo
wirinde kurwara indwara zikururwa no kurya umunyu mwinshi, gerageza kugabanya
ibiryo ufata bikomoka mu nganda kuko akenshi biba bikoranye umunyu mwinshi. Guhindura
ibyo utekesha ukaba wakoresha ibirungo bituma ibiryo biryoha cyane bikakurinda
kumva ko umunyu ari muke.
No comments:
Post a Comment