Aha turavuga imitobe y'imbuto abenshi bazi nka jus ( juice )
Ikintu cyose iyo kibaye cyinshi n’iyo cyaba ari cyiza kibaari kibi. kimwe
no kunywa ku mutobe buri munsi n’ubwo byaba ari byiza, ku rundi ruhande
bishobora kuba bibi. Ariko ntitwaba dusshatse kwirengagiza ibyiza byinshi byo
kunywa umutobe w’imbuto birimo cyane vitamin C na potassium bifasha mu
kubungabunga ubudahangarwa bw’umubiri, kugira uruhu no kuringaniza umuvuduko w’amaraso.
Dushatse kuringaniza neza twasubiza ko kunywa umutobe ugereranije,
bihoraho, ntacyo byaba bitwaye ariko ngo umuntu akangera imbuto n’imboga ku
mafunguro kuko bigira icyo bigabanya ku ngaruka zari guterwa na wa mutobe w’imbuto
gusa ( jus des fruits )
Ikindi umuntu yakwitwararika ni ukunywa umutobe
uri kurya cyangwa nyuma yo kurya kuko umutobe uba urimo aside ( acide )
ishobora kwangiriza amenyo. Umuntu yakagombye gutegereza byibura iminota 30,
nyma yo kunwa umutobe akabona kwiyoza amenyo akanirinda kwikomeretsa ku
ishinya.
Si na byiza kandi kunywa umutobe inshuro nyinshi
ku munsi, ahubwo umuntu awunywa gake gashoboka hatitawe ku bwinshi bw’uwo
yanywa muri izo nshuro nke yawunyoye.
SRC : Dailymail
No comments:
Post a Comment