• Labels

    Friday, January 26, 2018

    “Yesu ntiyigeze ayobora komisiyo y’amatora” p. Kabila


    Nyuma  y’imyaka 17 perezida Kabila amaze ku butegetsi bwa Repubulika iharanira demokrasi ya Kongo, no mu nshuro nkeya akunda gukora ikiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 26 Mutarama  2017, yatangarije itangazamakuru  ku ngingo  zinyuranye, anikoma cyane  abakrisitu gatolika bakora imyigaragambyo yo kumwamamagana, abasaba ko ibya Kayizari babiha Kayizari n’iby’Imana bakabiyirekera ibyayo .
    Kabila yemeje ko leta ayoboye ngo itazajya yita ku ngaruka zageze ku bigaragambya, ahubwo ko ibyo bireba ababa bateguye imigaragambyo. Yanakanguriye inteko ishinga amategeko  kwita ku mategeko agenga imyigaragambyo, mu gihugu. Yasabye kiliziya gatolika kutivanga mu bya politiki, anemeza ko ibyo bakora biyitiriye idini Atari byo “ Yezu ntiyigeze ayobora komisiyo y’amatora.
    Yavuze no ku ngingo nyinshi ariko yirinda kuba yagira icyo avuga niba aziyamamaza cyangwa ataziyamamaza , ariko yemeza ko amatora n’ubwo yasubitswe kenshi agomba kuzaba kuwa 23Ukuboza 2018 nk’uko biteganijwe . Yanemeje ko amatora azaba ku bushobozi bw’igihugu batazigera bakenera inkunga ku gihugu na kimwe, yewe no ku Umuryango w’abibumbye.

    Abantu benshi ku kuba Kiliziya gatolika ikangurira abaturage kwigaragambya rimwe na rimwe abenshi bakabigwamo, babifata  nko gushora abaturage mu bibi kandi bitari munshingano zayo, ariko ubuyobozi bwa kiliziya muri Kongo bo bwemeza ko gufasha abaturage bari kurengana ngo ari inshingano zabwo.


    No comments:

    Post a Comment