• Labels

    Sunday, February 4, 2018

    ARERUYA yakoze andi mateka amwerekeza mu isiganwa riruta andi ku isi


    Areruya Joseph yegukanye isiganwa rya Tour de l’Espoir ryaberaga muri Cameroun, bimuhesha itike yo gukina Tour de l’Avenir, isiganwa ry’abatarengeje imyaka 23 rya Tour de France rizaba muri Kanama 2018.
    Uyu Munyarwanda w’imyaka 22 ukomeje kwandika amateka muri Afurika, yasoje ari uwa Kane mu gace ka nyuma kabaye kuri iki Cyumweru kavaga ahitwa Akono gasoreza mu Murwa Mukuru Yaoundé ku ntera ya kilometero 80.5 kegukanwa n’Umunya-Eritrea, Henok Mulubrhan, wakoresheje 1:50’44’’.
    Ni ‘Etape’ abakinnyi bose basigaye mu irushanwa uko ari 54 bakinnye bari kumwe cyane kugera irangiye kuko ntawasigaye inyuma cyangwa ngo hagire usiga abandi cyane.
    ARERUYA niwe wahabwaga amahirwe yo kwegukana iri rushanwa nyuma yo gukora akazi gakomeye we na Mugisha Samuel kuri ‘Etape’ ya gatatu bakayitwara basize abandi igihe kirenga iminota ibiri. Bigatuma asiga ho iminota ibiri n’amasegonda 16 Umunya-Eritrea MEBRAHTOM Natnael wari uyoboye urutonde muri ‘etape’ ebyiri za mbere ari nawe wari umukurikiye.
    Nyuma yo kuzenguruka inshuro ebyiri mu murwa mukuru Yaoundé, abasiganwa bageze ku murongo begeranye ariko umunya-Eritrea witwa Henok Mulubrhan aba ariwe wegukana ‘etape’ akoresheje 1h50’44”, akurikiwe n’umunya Morocco Mehdi Chokri.
    ARERUYA Joseph “Kimasa” yabaye uwa kane kuri iyi ‘etape’ ariko yegukana irushanwa muri rusange kuko batabashije gukuramo ibihe yabasigaga.
    Ni irushanwa rya gatatu rikomeye atwaye mu mezi ane gusa, kuko nyuma yo gutwara “Tour du Rwanda” mu mpera z’umwaka ushize, mu kwezi gushize yanatwaye “La Tropicale Amissa Bongo” muri Gabon, none yerukanye n’iri rushanwa ryahuzaga ikipe z’ibihugu 10.
    Iri siganwa “Tour de l’Espoir” ni inzira iha amahirwe abakinnyi b’umukino wo gusiganwa ku magare yo gukina mu isaganwa rya mbere ku isi mu mukino w’amagare “Tour de France”.
    Ubwo haburaga iminota mike ngo ‘etape’ ya nyuma itangire abakomiseri bayoboye irushanwa bahinduye inzira abasiganwa bari kunyuramo ndetse binagabanyaho ibilometero 9 ku burebure bw’urugendo baribukore.


    No comments:

    Post a Comment