• Labels

    Monday, February 5, 2018

    Hamenyekanye igihe Humble Gizzo [ Urban boys ] azungukira imfura


    Amy Blauman, umukunzi wa Humble Jizzo wo muri Urban Boyz  Yatangaje ko yegereje kwibaruka umwana wa mbere bitarenze icyumweru kirengaho gato.

    Amy Blauman yanditse kuri Facebook ko afite amashyushyu yo kubona ‘umwana amaze igihe ategereje we na Humble Jizzo’. Yanahise ahishura ko azibaruka mu gihe kitarenze icyumweru kimwe n’igice.
    Yagize ati “Ubu hasigaye icyumweru kimwe n’igice […] Igihe kiregereje. Niteguye neza kugera mu kindi cyiciro gikurikiyeho.”
    Humble Jizzo na we yashyize kuri Instagram ifoto igaragaza Amy Blauman akuriwe cyane ayiherekeza udutima. Abafana be bahise batangira kwifuriza umwana uzavuka ikaze.

    Humble Jizzo na Amy Blauman bakigera muri Amerika, bakorewe ibirori bya "Baby Shower" bahabwa impano zitandukanye n’abo mu muryango w’uyu mukobwa mu myiteguro y’umwana bagiye kwibaruka.


    No comments:

    Post a Comment