• Labels

    Friday, February 2, 2018

    Jose Chemeleone yarwanye n’undi muhanzi ku kiriyo cya Mowzey Radio

    Inshuti ,abafana, umuryango n’abahanzi bahaye icyubahiro umuhanzi Radio wafatwaga nk’umwe mu bahanga mu guhogoza Uganda yigeze. Ibi ariko ntibyabujije ko ku kiriyo cy’uyu muhanzi haragara urugomo n’akavuyo.
    Umuhanzi Chameleone byagaragaye nk’aho ntacyo yigiye ku mirwano yabereye mu kabari igahitana ubuzima bw’umuhanzi mugenzi we, kuko we n’itsinda rye badukiriye umuhanzi Fik Fameica bakamukubita.
    Chameleone(L),Fik Fameica(R) 


    Ibibazo byatangiye ubwo umubare w’abaje ku kiriyo wiyongeraga cyane.hari hitezwe kuzamo amatsinda y’abajura ibirara ya Kifeesi na Lipanda bakiba bimwe mu bikoresho by’abaje ku kiriyo nk’uko byabigenje ku kiriyo cya AK47 cyabereye National Theater muri 2015.

    Mu rwego rwo kubikumira,hari abapolisi benshi n’abandi bagabo b’ibigango bari bagose inzu.Nibo berekaga abantu aho bicara kandi bakamenya ko bose batekanye.
                       Nyina wa Mowzey Radio ,Jane Kasubo wa 2 uturutse i Buryo 
    Nyamara hafi saa sita z’ijoro , Fik Fameica amaze kuhagera , haje bamwe mu bagize rya tsinda ry’ibirara rya Kifeesi maze telepfone ya Weasel  waririmbanaga na Radio iba irabuze.
     Chameleone washakaga kugaruza telephone ya murumuna we atangira kubaza uyifashe.Umwe mu baje ku kiliyo yahise amubwirako yabonye uwari kumwe na Fik Fameica ayiba.
     Kubera ko uwo yari yagiye, Chameleoni yatangiye kubaza Fameika aho mugenzi we ari, ariko yigira nk’utahazi. Ibi byarakaje Chameleoni cyane wasaga nk’uwasinze.
    Ubwo Chameleone na bagenzi be bahutse Fameica Bamuteragura ibipfunsi, imigeri,banamukurura hasi kugera hanze.Fameica cyakora yabashije guhaguruka arabacika. Ibisambo bya Kifeesi nabyo byahise biboneraho biteza akavuyo ari nako byiba abari baraho.
     Isanduku irimo umurambo wa Radio

    Missa yo gusezera kuri Mowzey Radioyabaye uyu munsi saa munani(2pm) kuri katederali ya Rubaga.Akaba azashyingurwa ejo I Kagga- Nakawuka ku muhanda ujya Entebbe saa Kumi(4pm)
    Src: Daily monitor


    No comments:

    Post a Comment