• Labels

    Friday, February 16, 2018

    ‘Bourse’ muri Kaminuza yazamuwe igezwa ku 35 000Frw



    Minisitiri w’uburezi Dr Eugene Mutimura

    Ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Uburezi Dr Eugene Mutimura mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda muri iki gitondo avuga ko byemejwe mu nama y’Abaminisitiri iheruka guterana ko inguzanyo ihabwa abanyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda igiye kuzamurwa ikagezwa ku bihumbi 35 000Frw.
    Minisitiri w’uburezi yavuze ibi aho ari muri Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko abazwa ibibazo bijyaye n’ingendo bakoreye mu mashuri makuru na kaminuza.
    Mu buryo bwo kongerera ubushobozi abanyeshuri ba Kaminuza no kubungabunga imyigire n’ubuzima bye, yavuze ko mu byatekerejweho bigafatwaho umwanzuro harimo no kongera inguzanyo bahabwaga ku kwezi yari 25 000Frw.
    Minisitiri Dr Mutimura yavuze ko mu nama y’Abaminisitiri iheruka bemeje ko iyi nguzanyo izamurwa ikagera ku bihumbi 35 000Frw ku kwezi kandi nayo ngo azakomeza kuzamurwa.
    Bikubiye mu byo inama y’Abaminisiiri yemeje harimo “Uburyo bwo kunganira umutungo wa Kaminuza y’u Rwanda”,  inemeza n’Umushinga w’Itegeko rigenga Kaminuza y’u Rwanda.
    Minisitiri yavuze ko atari ‘bourse’ gusa izazamurwa ahubwo ko n’amafaranga abarirwa umunyeshuri bagenderaho babara ingengo y’imari, ku banyeshuri biga amasiyansi (STEM: Science, Technology, Engineering and Mathematics ) n’abatiga amasiyansi nayo azazamurwa.
    Ngo amafaranga 600 000Frw Leta yatangaga ku mwaka ku munyeshuri utiga STEM azazamurwa agere ku 80 000Frw, naho uwiga muri STEM wagenerwaga/wabarirwaga 900 000Frw azagenerwa miliyoni ebyiri.
    Minisitiri yabwiye Abadepite ko hari ibikorwa bya Kaminuza byadindiraga kuko kaminuza yahoraga ibona amafaranga adahagije, ibi ngo birahinduka ariko kandi banahindure imiyoborere aho itameze neza.
    Mu mwaka w’imari wa 2016/17 Kaminuza y’u Rwanda yahawe miliyari 2,1 yo gufasha abarimu naho abanyeshuri bahabwa miliyari ebyiri za bourse.

    Abanyeshuri biga muri kaminuza bagurizwa na leta hashize imyaka bagaragaza ko bourse ya 25 000Frw itajyanye n’ibiciro ku masoko ubu byikubye kenshi ugereranyije n’imyaka hafi 20 imaze ariyo itangwa.
    Mu 2015 uwari Minisitiri w’uburezi Dr Papias Malimba yavuze ko iyi nguzanyo ya 25 000Frw itazongerwa ahubwo izajya itangwa ku gihe  kubera ko hari ikibazo cy’ubushobozi ndetse n’abayisaba bose atari ko bayihabwa.
    Mu 2016 Senateri Dr Ntawukuriryayo yakoze ubuvugizi ku bibazo biri mu burezi bwo mu mashuri makuru na za kaminuza asaba ko aya mafaranga yakongerwa kuko nawe akiri visi recteur mu kaminuza nkuru y'u Rwanda ari yo abanyeshuri bahabwaga.
    Src:  Umuseke

    No comments:

    Post a Comment