• Labels

    Friday, March 30, 2018

    Ingaruka mbi ku buzima 5 ziterwa no gusinzira cyane




    Nubwo nta bushakashatsi bugaragaza ingano y’ibitotsi burakorwa ,abenshi mu bantu bakuru basinzira kuva ku masaha 7 kugera ku 9 mu ijoro.Niba rero uri mu cyiciro cy’abakenera ibitotsi biruseho kugirango uruhuke,hari urutonde rw’ibibazo by’ubuzima  wahura nabyo biturutse ku gusinzira cyane.
    Agahinda gakabije
    Ubushakashatsi bwakozwe ku bantu b’impanga bakuze mu 2014, bwatumye abashakashatsi babona ko gusinzira igihe kire kire byongera ibyago byo kugira agahinda gakabije. Mu bakoreweho ubushakashatsi basinziraga amasaha 7 kugera ku 9, bagaragayeho ibimenyetso by’indwara y’agahinda gakabije(depression) ni 27% naho mu barenza ayo masaha bagaragayeho ibyo bimenyetso ni 49%.
    Kwangirika k’ubwonko
    Ubushakashatsi bwo muri 2012 ku bagore bakuru, bwagaragaje ko gusinzira cyane byangiza imikorere y’ubwonko mu gihe kingana n’imyaka 6.Abagore basinziraga igihe kirenze amasaha 9 bagaragaje imikorere mibi y’ubwonko.
    Kunanirwa gusama
    Itsinda ry’abashakashatsi bo muri Korea ryakoreye ubushakashatsi ku bagore 650. Bwagaragaje ko abasinziraga amasaha kuva kuri 7 kugera ku 8 bari bafite amahirwe yo gusama kuruta abasinziraga igihe kirenze amasaha 9 kugera kuri 11.
    Ibyago byo kwandura igisukari(diabete)
     Ubushakashatsi bwo muri Canada , Quebec bwagaragaje ko abantu basinziraga amasaha arenze 8 mu ijoro bari bafite ibyago byo kwandura diyabete inshuro ebyiri ugereranyije n’abasinziraga amasaha 7 kugera ku 8.
    Uburwayi bw’umutima
    Ubushakashatsi bwamuritswe muri 2012 mu kaminuza yo muri America yigisha ubuvuzi bw’indwara z’umutima  bwagaraje ko gusinzira amasaha 8 cyangwa arenzeho buri joro byongera ibyago byo gufatwa n’uburwayi bw’umutima.

    No comments:

    Post a Comment