Ikigo cy’Abanyamerika
gishinzwe kurwanya diyabeti gitangaza ko yica abantu benshi kurusha Kanseri na SIDA
dukomatanije abo bihitana. Abantu Miliyoni
7.9 ku isi baba bari mu byago byo kwandura diyabeti bitewe n’imirire ibashyira mu byago byo kwandura. Indi mpamvu ituma umubare uba
munini ni uko hari utumenyetso dutoduto
abantu baba barasuzuguye , ntibihutire kureba abaganga bitari byakomera cyane. Umuntu wese yakwita
kuri ibi bimenyetso abenshi bafataga nk’ibyoroshye
nabyo bya diyabeti :
1. Gushaka kwihagarika
bidasanzwe
Umuntu ufite isukari
irenze urugero ashaka kwihagarika bidasanzwe bamwe bakaba babyitiranya wenda n’uko
baba banyoye amazi menshi. Iyo isukari yabaye nyinshi mu mubiri bibangamira
imikorere y’uruhago, bigatuma umuntu ashaka kunyara bidafite gahunda.
2. Kubura amazi mu mubiri.
Umuntu arugamagara bikagera naho ajya kihagarika
abishaka ariko inkari akazibura . n’iyo afite inyota aranya akumva amazi ntaho
amukora. Umuntu asabwa guhita agana muganga
mu gihe yiyumvamo inyota idasanzwe cyangwa ajya kwihagarika akabura
inkari, iki ni kimwe mu bimenyetso by diyabeti.
3. Ikorwa nabi ry’imisemburo
Imisemburo ifasha umuiri gukora imirimo inyuranye
ituma umuntu abaho, ikorwa nabi umuntu akaba ashobora kwibonaho ibimenyetso
bidasanzwe, urugero : umugore umubiri we
ukagira impinduka mu mikorere yawo.
4. Kongera ibiro bidasanzwe.
Kuko umuntu aba afite isukari nyinshi ya glucose mu maraso , umubiri ukora ibishoboka ngo itiganza mu
mubiri w’umuntu bikaza kuvamo ko imikaya yiyongera umuntu akagira urugimbu. Nyuma
iyo umuntu agiye ku munzani asanga ibiro byarabaye byinshi bidasanzwe.
5. Kudakora neza kw’ibice
bimwe na bimwe.
Kubera kwangirika k’udutsi tumwe na tumwe dutwara
amakuru mu mubiri hose, hari aho usanga ibice bimwe by’umubiri cyane nk’akaguru,
akaboko ugasanga bidakora neza.
6. Kugira ibibazo
bijyanye no kureba
Kubera imisembur iba idakorwa neza, umuntu aba afite
ibibazo cyane cyane bijyanye no kutareba neza, iyo hatagize igikorwa umuntu ashobora no guhuma burundu , biturutse
kuri diyabeti.
7. Gutinda gukira ibikomere
Ubushakashatsi bugaragaza ko iyo isukari ari nyinshi
cyane mu mubiri, bituma ubudahangarwa karemano bw’umubiri budakora neza. Binatuma
amaraso aba yoroshye cyane ku buryo
kongera gufatana nyuma yo gukomereka bigorana.igihe umuntu arwara agasebe
kagatinda gukira, asabwa kugana muganga akamufasha kumenya niba nta bundi
burwayi bukomeye bubyihishe inyuma.
8. Kuzana amabara ku ruhu.
Amabara aza ku ruhu ni utuntu tuba tumeze nk’uduheri
twakize, aho twavuye hagasigara ibara ry’umukara. Aya mabara akunda kuba mu
bikanu, mu mugongo, no ku maboko rimwe na rimwe. Utwo tubara duterwa n’isukari
iba yarabaye nyinshi , bikabyara melanine ari yo ihinguka inyuma ku ruhu
bikazana amabara.
9. Kugira ibibazo mu kumva.
Abantu benshi amatwi yabo agira ibibazo mu kumva igihe
bageze mu myaka ikuze ariko
biranashoboka ko byabaho umuntu atarasaza. Nk’uko ubushashatsi bubigaragaza,
bishoboka ko ari imitsi itwara amaraso hamwe n’uturemangingo biba byaragirijwe
n’isukari iri ku kigero cyo hejuru.
src : positivemed.com
No comments:
Post a Comment