Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa
Kinigi, Akarere ka Musanze, Manzi Claude, yagejeje imbere y’urukiko
akurikiranweho uruhare mu rupfu rw’umwana yabyaranye n’umugore w’abandi,
ahakana icyaha.
Mu
gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo mu Rukiko rwisumbuye rwa Musanze, Manzi
n’abandi batandatu baburanye ku ifungwa n’ifungurwa.
Gitifu
yatawe muri yombi mu minsi ishize akekwaho uruhare mu rupfu rwa Uwikaze Kevine
wari ufite imyaka ibiri, wahiriye mu nzu kuri Pasika y’uyu mwaka nyuma y’uko
ababyeyi basize bamukingiranye bakajya kwinywera inzoga.
Uyu mwana
bivugwa ko ari uwo Manzi yabyaranye na Muhawenimana Solange ufite undi mugabo.
Manzi
yireguye avuga ko ibimenyetso byose bitangwa n’ubushinjacyaha atari byo ngo
kuko byose bishingiye ku magambo abantu bavuga.
Yongeyeho
ko uwo mwana wapfuye atari uwe kuko afite se witwa Nsengiyumva Célèstin
wamwiyandikishijeho nk’uwe.
Nubwo
Manzi atemera uwo mwana nk’uwe, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi
Jean Marie Vianney aherutse kubwira IGIHE dukesha iyi nkuru ko basabye ko hapimwa isano afitanye n’uwo
mwana wapfuye hifashishijwe ADN.
Umucamanza
yabajije Manzi uko azabyifatamo ADN niramuka igaragaje ko umwana ari uwe,
asubiza ati “icyaha nkurikiranyweho ni urupfu rw’uwo mwana si ukuba ndi se”.
Yasabye
urukiko kumurekura akaburana ari hanze ngo kuko adashobora gutoroka mu gihe nta
cyaha yishinja.
Ubushinjacyaha
bwagaragaje ko bimwe mu bimenyetso bishinja Manzi uruhare mu rupfu rwa Uwikaze,
ni uko uwo mwana akimara kuvuka Manzi yahaye Nsengiyumva 1 200 000 Frw kugira
ngo amwiyandikisheho nka se. Kugeza ubu Nsengiyumva yaburiwe irengero.
Ubushinjacyaha
kandi bwavuze ko imirenge yose Manzi yakozemo yagiye ahabyara abana, ubu akaba
afite abana batanu.
Buvuga
kandi ko hari undi mugore witwa Nirere Marie Thérèse yateye inda akamusaba kuyikuramo.
Uwo
mugore na we ubu arafunzwe akurikiranyweho kuba Manzi yarigeze kumusaba kujya
kurigisa Uwikaze ndetse nyuma yaho uwo mwana koko akaza kuburirwa irengero,
akaboneka hashize iminsi itatu.
Icyakora
Nirere ahakana kuba ari we wari washimuse uwo mwana icyo gihe, akavuga ko
ahubwo ngo umwana amaze kuboneka Gitifu yamuhamagaye amutuka, avuga ko ngo nta
kigenda cye kuko misiyo yamupfanye.
Ubushinjacyaha
kandi buvuga ko Gitifu yarihiye Muhawenimana Sonia nyina w’umwana wapfuye, ubwo
yigaga ubudozi ari naho ngo yamushukiye akamutera inda.
Bwasabye
ko Manzi akurikiranwa afunzwe ngo kuko aramutse afunguwe hari abatangabuhamya
batakwizera umutekano wabo.
Umwanzuro
w’urukiko ku ifungwa n’ifungurwa ry’abakekwaho uurpfu rwa Uwikaze uzasomwa ku
wa Gatatu, tariki 18 Mata saa cyenda.
Src : Igihe
No comments:
Post a Comment