• Labels

    Friday, February 16, 2018

    Menya ibyiza utakekaga byo kurya umuceri



    1.  Isoko y’ingufu
    Umuceri ukungahaye ku binyasukari binyuranye ukaba ukora nk’ibitoro ku mubiri kandi ugafasha mu mikorere y’ubwonko. Ibi binyasukari nibyo umubiri utunganya ugakoramo ingufu zo gukoresha.
    2.  Nta cholesterol ibamo
    Umuceri ni mwiza kuko nta binyamavuta bibamo, harimo sodiyumu nke cyane kandi nta cholesterol wasangamo. Iyi cholesterol uko iba nyinshi bikaba bigira ingaruka mbi ku mikorere inyuranye y’umutima n’imitsi itwara amaraso.
    3.  Kurwanya umuvuduko udasanzwe w’amaraso
    Nkuko tumaze kubibona hejuru, mu muceri habamo sodiyumu nkeya cyane niyo mpamvu ari ifunguro ryiza ku barwayi b’umuvuduko udasanzwe w’amaraso. Sodiyumu ituma imijyana n’imigarura isa n’iyifunga bityo bigasaba umutima gusunika n’ingufu nyinshi ari byo bitera umuvuduko udasanzwe w’amaraso. Ibi rero bikaba byanatera umutima guhagarara, guturika kw’imitsi n’ibindi byose bijyana n’imitemberere y’amaraso. Kurya umuceri birabikurinda

    4.  Kurinda kanseri

    Umuceri utonoye gusa, umwe usa ikigina uba ukungahaye kuri fiber zinyuranye bityo bikawugira ingenzi mu kurinda kanseri zinyuranye. Uretse kandi izi fiber unabamo vitamin C, vitamin A n’ibindi binyabutabire binyuranye bifasha mu gusohora imyanda mu mubiri ari nayo ishobora kubyara kanseri.

    5.  Uruhu rwiza

    Kugeza ubu abahanga bari gushakisha uburyo hakorwa powder ikoze mu muceri gusa ikajya ikoreshwa mu kuvura indwara zimwe z’uruhu. Ibi biterwa nuko umuceri ukungahaye kuri thiamin cyangwa vitamin B1. Si ibyo ukora gusa kuko unarwanya kubyimbirwa n’uburyaryate, niyo mpamvu amazi yawo (utetse) ari meza mu kurwanya uburyaryate bwo ku mubiri bunyuranye. Ikindi kandi umuceri urwanya iminkanyari iza ku ruhu kubera gusaza.

    6.  Indwara ya Alzheimer

    Iyi ndwara ahanini ikunze gufata abageze mu zabukuru ikabatera kwibagirwa. Kurya umuceri rero, by’umwihariko uw’ikigina bituma umubiri ukora injyanabutumwa zihagije zigafasha mu kurwanya iyi ndwara.


    7.  Igogorwa n’isohorwa ry’amazi

    N’umukecuru usanga azi ko umwana warwaye impiswi umuha amazi y’umuceri ubundi agafuma. Ibi ni byo koko kandi si byo gusa kuko unasanga umuceri urwanya kuribwa mu nda ndetse ugatera appetite. Kandi kuwurya bituma wihagarika kenshi bityo bikaba byafasha gutakza ibiro dore ko burya 4% by’inkari ari ibinure kandi ibinure nibyo bitera kubyibuha.

    8.  Ukize ku ntungamubiri

    Umuceri ni isoko ya vitamin zinyuranye nka vitamin B1, B3, B6, B9 na vitamin D. Urimo kandi imyunyungugu nka karisiyumu, ubutare, manganese, selenium na phosphore. Ibi byose bifasha mu mikorere y’umubiri, kongera ubudahangarwa no gukomeza amagufa.

    9.  Amidon

    Mu muceri dusangamo amidon/starch idapfa gushwanyagurika ikarinda igera mu mara ikiri yose. Iyi amidon rero ikaba ifasha mu kororoka kwa bagiteri nziza zo mu mara ari na zo zifasha mu gusya no gukamura intungamubiri mu byo turya. Inafasha kandi mu kurwanya impiswi no kuribwa mu nda

    Nubwo twavuze ko umuceri urwanya impiswi unashobora kurwanya kwituma impatwe. Ibi biterwa nuko fibre zirimo zifasha mu gusya vuba kandi umuceri ubusanzwe uba woroshye. Gusa unasabwa kunywa amazi ahagije nyuma yo kuwurya iyo uvura impatwe.
    Abarwayi ba diyabete si byiza kurya umuceri w’umweru ahubwo barya uw’ikigina kuko wo ufite igipimo cy’isukari kiri hasi. Uyu muceri utanga hafi 100% bya manganese umubiri ukeneye kandi iyi manganese niyo ifasha umubiri gukura imbaraga mu binyasukari na poroteyine. Unafasha kandi mu gukora imisemburo y’imyororokere, ibi bikaba byafasha abo diyabete yagize nk’inkone.
    umuceri ugenewe ugenewe abarwayi ba diyabeti
    SRCE: UMUTIHEALTH

    No comments:

    Post a Comment