Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye n’Umuseke yavuze ko ari indirimbo irimo ubutumwa buvuga ku bantu bajya mu rukundo cyane ku buryo iyo hajemo ugutandukana umwe bishobora kumuviramo guhahamuka.
Ati “Ni indirimbo y’urukundo nayise ‘Isegonda’ njyendeye ku bantu bakunda cyane, bakajya mu rukundo birenze uwo muntu burya biba bigeze ahakomeye umwe aba yifuza kudatakaza n’isegonda ryo guhomba uwo mukunzi we.”
Kanda hano wumve indirimbo 'Isegonda' ya Social Mula
Ngo ibyo uyu muhanzi yaririmbye ntabwo ari inkuru y’impamo ngo ni uko ari ibintu ajya abona cyane mu nshuti ze zitwarwa n’urukundo cyane. Ngo ajya kuyihimba nibyo yagendeyeho.
Social Mula yakomeje avuga ko iyo agiye gukora igihangano abanza kureba icyo abafana be bakeneye. Ngo mu buhanzi bwe areba ibikenewe bivuye ahanini mu bitekerezo ahabwa n’abakunzi be.
Iyi ndirimbo nshya ya Social Mula yayikoreye mu gihugu cya Uganda itunganywa na Producer Nessim ugezweho iwabo.
Nyuma yo gutaramira abakundana abahaye indirimbo nshya
Src : Umuseke
No comments:
Post a Comment