• Labels

    Thursday, February 15, 2018

    Diamond umugore yamwanze we yibereye mu byishimo bikomeye



    Ku mugoroba wo kuri uyu wa 14 Gashyantare 2018 ku munsi wahariwe abakundanye [Saint Valentin] nibwo Zari yanditse kuri Instagram yemeza ko ‘ibye na Diamond byarangiye’.
    Yagize ati “Mubyumve ko ari ikintu kinkomereye gukora. Havuzwe impuha nyinshi zimwe zifite ibimenyetso mu binyamakuru ku byerekeye Diamond no gucana inyuma kwe. Nahisemo gushyira iherezo ku rukundo rwanjye na Diamond.”
    Yavuze ko akurikije icyubahiro, agaciro, ubunyangamugayo bwe n’imibereho afite, adashobora guhuza na Diamond Platnumz uvugwa mu buhehesi no kubyarana n’abagore impande zose muri Tanzania no hanze.
    Mu gihe umugore we yatangazaga ibi, diamond yari ari mu byishimo bikomeye ubwo yari mu birori byo kwakira igihembo gikomeye ku mugabane wa afurika Sound City mu marushanwa ya Gala award  yabereye muri Nigeria kuwa 12 mutarama 2018 .
    Nyuma yo kugezwaho iki gihembo diamond yiyibagije ko umugore we yatangaje ko batandukanye, ahubwo yishimira igihembo yashyikirijwe.

    Yatangaje amagambo ashimira sound city Africa, itegura amarushanwa anashimira abantu bose bamutoye , anatangaza ko gihembo yacyakiriye.



    No comments:

    Post a Comment