• Labels

    Thursday, February 15, 2018

    Ikigo cy'uburezi REB cyahawe umuyobozi mushya.





    Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 14 Gashyantare 2018  yashyize  Dr. Ndayambaje Irenée ku mwanya  w'  Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy' Uburezi (REB) asimbura Gasana Isamael Janvier.
    Ishyirwaho ry’ Umuyobozi mushya muri REB ryatangajwe mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro ku wa 14 Gashyantare 2018, iyobowe na Perezida Paul Kagame.
    Uretse Dr. Ndayambaje Irenée wagizwe Umuyobozi Mukuru muri iki kigo gikurikiranira hafi uburezi n’ireme ryabwo mu Rwanda, hanashyizweho Umuyobozi Mukuru Wungirije, Tusiime Angelique.
    Dr Ndayambaje uhawe kuyobora REB yari Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’Uburezi.
    Abandi bayobozi bashya muri iki kigo ni Dr. Niyizamwiyitira Christine, Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’Ikoranabuhanga (ICT) mu Burezi na Mujiji Peter, Corporate Services Division Manager.
    Impinduka muri REB zije nyuma y’igihe gito hashyizweho Minisitiri w’Uburezi mushya, Dr. Mutimura Eugène wasimbuye Dr Musafiri Papias Malimba ku wa 6 Ukuboza 2017.
     Gasana yabaye Umuyobozi Mukuru wa REB yari asanzwe ari Umuyobozi Wungirije muri iki kigo Ushinzwe Ireme ry’Uburezi. Yagiye kuri uwo mwanya muri Gashyantare 2015 asimbuye Dr John Rutayisire.
    Urwego rw'uburezi mu Rwanda ni rumwe mu zikunda kugira impinduka nyinshi ahani zigamije guteza imbere ireme ry'uburezi dore ko guverinoma ifite gahunda yo guteza imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi. Kugeza ubu ariko iryo reme ry'uburezi riracyemangwa ko riri hasi , aho usanga umunyeshuri arangiza icyiciro runaka cy'amashuri adafite ubumenyi bujyanye nacyo.

    No comments:

    Post a Comment