ubushakashatsi mu by’imibereho y’abantu by’umwihariko ibijyanye n’imvugo
z’umubiri (body language), mu bushakashatsi yakoreye muri za hoteli zitwa
Kyriad yasanze uburyo umuntu aryamamo iyo asinziriye bugaragaza byinshi ku wo
ari we.
Dore bimwe mu byagaragajwe n’ubu bushakashatsi ku bisobanuro ku buryo abantu benshi bakunze kuryama nk’uko urubuga rwa Amazon rubitangaza:
Kuryama wubitse inda .
Dore bimwe mu byagaragajwe n’ubu bushakashatsi ku bisobanuro ku buryo abantu benshi bakunze kuryama nk’uko urubuga rwa Amazon rubitangaza:
Kuryama wubitse inda .
Dore bimwe mu byagaragajwe n’ubu
bushakashatsi ku bisobanuro ku buryo abantu benshi bakunze kuryama nk’uko
urubuga rwa Amazon rubitangaza:
Kuryama wubitse inda
Ubu buryo bukunze kugaragara
mu miryamire y’abasore n’inkumi bari mu kigero cy’ubugimbi (adolescents).
Kuryama wubitse inda bigaragaza ko umuntu agifite guhuzagurika mu mitekerereze.
Naho iyo ari umuntu mukuru
(un adulte), ahanini bigaragaza ko arimo kugerageza gutwikira ikibazo
cy’urukundo ruke yahawe cyangwa se agerageza guhisha amarangamutima arenze
urugero amuranga.
Kuryama ugaramye, unyuranyije amaguru
Bigaragaza umudendezo. Ubu
buryo bukunze gukoreshwa n’abatuye ibihugu bishyuha cyane, akenshi umuntu
uryama gutya akaba aba arimo kuruhuka.
Iyo ugerekeranyije amaguru,
imoso hejuru y’indyo, bigaragaza ko ufite icyizere cy’ejo hazaza cyangwa se
muri wowe ubwawe. Iyo indyo igiye hejuru y’ imoso bisobanura ko nta cyizere
wifitiye.
Kuryama ugaramye, amaboko afashe inyuma ku mutwe
Umuntu uryama muri ubu buryo
arangwa n’ubwana muri we, ndetse akaba yarangwa no guhubuka igihe ahuye
n’ibibazo agomba kubonera ibisubizo.
Kuryama ugaramye ukoza amaboko hirya no hino
Ibi bisobanuye ko wifitemo
ubwigenge bw’ukuboko kw’ibumoso gusobanura kwemera ibintu utagoranye cyane,
naho ukw’iburyo kugasobanura kwihutira gukora ibyo wemeye.
Ubu buryo bukunze kugaragaza
umuntu urangwa n’ibyifuzo byinshi, kandi ugira umwete wo kubigeraho.
Kuryama ugaramye amaboko afashe ku nda
Ubu ni uburyo buranga umuntu
urimo kwisuzuma kandi witeguye guhinduka.
Kuryamira urubavu kandi ugororotse
Kuryamira urubavu rw’ imoso
ni uburyo bwo kugaragaza ko uhangayikishijwe n’ ibigiye kuba cyangwa se n’
ibiri kuba.
Iyo rero uryamiye iburyo, ni
ikimenyetso cy’imyitwarire y’umuntu ukomeye cyangwa wikanyiza.
Kuryamira urubavu ikiganza gifashe itama
Kwifata itama ubwabyo bifite
ubusobanuro bibiri: Umuntu nagukora ku itama ry’ibumoso azaba arimo
akugaragariza ko akwitayeho.
Ibi ariko bihindura
ubusobanuro mu gihe umuntu abyikoreye cyane cyane asinziriye kuko bigaragaza ko
akeneye gukundwa.
Umuntu nagukora ku itama
ry’iburyo uzamenye ko aguteye imbaraga, naho usinziriye yifashe ku itama
ry’iburyo aba akeneye umuntu umutera imbaraga.
No comments:
Post a Comment