Producer Washington
David yashyize avuga ku rupfu rutunguranye rw’umuhanzi Moses Sekibogo alias
Mowzey Radio.
Nyuma y’uko abafana
batangiye gusaba ko uyu muhanzi utunganya indirimbo atabwa muriyombi
,bakanashyiraho #ArrestWashington bavuga ko ari mu bateguye urupfu rwa
Radio,Washington yavuze ku byabaye uriya mugoroba Radio yakubitiweho.
Washington ni umwe mu
batunganya indirimbo(producer) bazwi cyane muri Uganda.Yakoreye indirimbo
nyinshi itsinda rya Goodlyfe harimo n’iyo bafatanyije na Wizkid:’don’t cry”
Washington avuga ko
Pamela, umugore wahamagaye Radio kuri De Bar
atagerageje kumukiza mu gihe uyu producer yamusabaga ko bava mu kabari
kuko bwari bwije. Uyu mukobwa rero ngo yarabyanze.
Pamela Musiimire usanzwe
ukora akazi k’ushinzwe umutekano(security Officer) mu kiganiro n’umunyamakuru
wa Chimpreport ubwo Radio yari akiri muri Koma, yavuze ko bari inshuti kandi ko
bamaze igihe baziranye.Pamela yavuze ko Radio
yajyaga aza kumureba kenshi ubwo yabaga yaje Entebbe kuko uyu
mugore yamucungiraga inzu yubakaga aho ngaho.
Washington yabwiye iki kinyamakuru ko
ubwo we na Radio berekezaga Entebbe, Radio yagendaga amuganiriza ku nkuru zo
muri Bibiliya ku buryo byamutangazaga. Radio yahamagawe na Pamela , amusaba ko
yamusanga ku kabari ka De Bar aho yari ari n’incuti ze.
Kuko Washington atari azi izo ncuti za
Radio byatumye baticarana mu dutsiko tumwe muri ako kabari.
Nyuma ariko butangiye kwira yagiye hanze ku
modoka amarayo n’iminota 10. Yabonye Pamela asohotse amusaba ko yamubwirira
Radio Bakagenda. Ngo umutima nama we wamubwiraga ko bari ahantu habi.Pamela
ariko yashubije Washington ko n’ubundi benda kurangiza ariko ngo baratinze,aza
gusubiramo imbere.
Washington avuga ko Radio yaguze Wisky ariko
nyir’akabari akamubwira nabi maze akayimumenaho. Ntibarwanye ahubwo hahise haza
ushinzwe umutuzo mu kabari aterura Radio amukubita hasi.
Washington yemeza ko uriya mugabo
polisi yafashe ariwe wakubise Radio hasi ngo ntiyakwibagirwa isura ye.
No comments:
Post a Comment