• Labels

    Wednesday, February 7, 2018

    The Ben yatanze 500$ ngo umurambo wa Ganza uzanwe mu Rwanda




    Abanyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika hamwe n’ abandi babyifuza bari gushyira hamwe kugirango bafashe abo mu muryango wa Ganza kugeza umurambo we mu Rwanda.
    Ndayishimiye Innocent uzwi nka “Ganza” yapfuye taliki ya 3 Gashyantare yiyahuye, uyu musore ajya gupfa nta muryango yagiraga muri Amerika ku buryo byakoroha ko ariho ashyingurwa.
    Nkuko twabitangarijwe na Adrien Misigaro umwe mu bahanzi Nyarwanda batuye muri Amerika yavuze ko uyu musore yari afite umugore b’ abanaga w’ umunyakoreya nyuma baza gutandukana babyaranye umwana umwe.
    Amakuru yizewe agera k’ Umuseke  dkesha iyi nkuru ni uko uwo mugore wabanaga na Ganza ari nawe wamukuye mu Rwanda mu mwaka wa 2015 aho yigaga muri Kaminuza ya Tumba College of Technology.
    Bamwe mu nshuti z’ uyu musore batuye muri Amerika batangije igikorwa cy’ urukundo cyo gufasha umuryango we kugirango umurambo we ugezwe I Kigali.
    Mugisha Ben “The Ben” ni umwe mu bahanzi bakoranye na Ganza ubwo yakoraga amashusho y’ indirimbo ‘Habibi’. Ibikoresho bakoresheje ndetse n’ uwafataga ayo mashusho ni uyu nyakwigendera Ganza.
    The Ben wakoranye na Ganza niwe wafashe iya mbere mu gutanga ubufasha aho yatanze amafaranga angana na Magana atanu y’ amadorali (500$) ugenekeje mu ma Nyarwanda angana n’ ibihumbi 425 000frw.
    uyu musore yakoze zimwe muri video nka Merci ya Alpha Rwirangira, Habibiya The Ben  n'izindi. icyatumye yiyahura ntikiramenyekana kuko plolisi igikora iperereza
    Src : Umuseke.rw

    1 comment: