• Labels

    Monday, February 12, 2018

    Umuhanzi Asinah uri muri Mali ngo ashobora kuvayo akoze indirimbo


    Umuhanzi Asinah ubu uri mu gihugu cya Mali mu nama yitwa “Mouvement pour l’Union des Maliens” aratangaza ko ashobora kuzavayo anakoreye yo indirimbo.
    Asinah ngo yitabiriye iyi nama ivuga ku bumwe bw’abanya-Mali yabaye kuwa gatandatu w’icyumweru gishize atumiwe n’umuntu w’inshuti ye.

    Mu kiganiro n’Umuseke, Asinah ukiri muri Mali yavuze ko yavuye mu Rwanda kuwa kane tariki ya 8 Gashyantare, ateganya kugaruka mu Rwanda ku cyumweru tariki 11  ariko ngo indege yaje kumusiga biba ngombwa ko azagaruka kuwa gatatu tariki 14.
    Gusa, akavuga ko nyuma yo kwitabira inama afite gahunda yo guhura n’abahanzi ndetse no gusura za studio zitandukanye zo muri Mali, ku buryo ngo binashobotse yanakorerayo indirimbo.









                                        Asinah n'inshuti ye yitwa Hazida
    Asinah yerekeje muri Mali nyuma y’iminsi mike ashyize hanze indirimbo nshya yise ‘My Number’.
    Src: Umuseke

    No comments:

    Post a Comment