• Labels

    Wednesday, February 7, 2018

    Miss 2018 : Abakobwa bari kwanikirana mu majwi , Irebe Natacha yakuwe ku mwanya




    Hakomeje kugaragara kwigaranzurana  ku majwi mu bakobwa 20 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2018 bakomeje guhatana biciye mu itora ribera kuri telefone, Irebe Natacha Ursule wari uyoboye mu majwi ubu bamuvanye ku mwanya wa mbere .
    Umukobwa witwa Uwase Ndahiro Liliane ubu ni we uri imbere n’amajwi 4,702. Ndahiro kandi yegukanye umwanya wa mbere nka Nyampinga watowe cyane biciye mu itora ryabereye kuri telefone ubwo bari bakiri 35 bo mu gihugu hose, ni nayo tike yamwinjije muri 20 ba mbere.
    Uwase Ndahiro Liliane, afite imyaka 20, areshya na metero 1.74, agapima ibiro 69, yabonye itike yo guhatanira Miss Rwanda 2018 aciye mu Ntara y’Amajyepfo.
    Mu bakobwa 20 batsindiye kujya mu cyiciro cya nyuma cyo guhitamo Nyampinga w’u Rwanda, Uwase Ndahiro Liliane yazamukiye ku itike yahawe n’abafana nk’uwahundagajweho amajwi kurusha abandi. Icyo gihe yari yahize abandi mu gutorwa cyane cyane aho yagize amajwi 56,500.
    Irebe Natacha Ursule watangiye arusha cyane bagenzi be 19 ubu ari ku mwanya wa kabiri n’amajwi 2,627 mu gihe ku munsi w’ejo kuwa Kabiri yaraye afite 1,530. Mushambokazi wari ku mwanya wa kabiri, ubu yigijwe inyuma ajya kuwa Gatatu, ubu afite amajwi 2,231.
    Abantu bakomeje kwibaa ku  buhanuzi bwakozwe na bishop Rugagi , nyuma yo gusengera umukobwa, akamwamamaza mu rusengero akanemeza ko azaba miss uyu mwaka ubu akaba atari yaba uwa mbere , ariko ari ku mwanya wa 4.

    No comments:

    Post a Comment