• Labels

    Friday, February 2, 2018

    Ikinyarwanda gishobora gucika burundu.

    Mu nama yateguwe na RGB yahuriyemo abagize imiryango nyarwanda itari iya leta kuri uyu wa 2 Gashyantare 2018,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, Dr Vuningoma James yavuze ko Ikinyarwanda kiri mu ndimi zishobora gukendera ku isi kubera uburyo gikoreshwa nabi kivangwa n’indimi z’amahanga.

    Dr Vuningoma James yavuzeko Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco ryamaze gushyira Ikinyarwanda ku rutonde rw’indimi zishobora gucika burundu.
    Dr Vuningoma yagize ati “Tuvuga Icyongereza gusa tukabeshya ko turi Abanyarwanda, tukavuga Ilingala tukarivanga n’Igiswahili tuti ‘turi Abanyarwanda’. Tuvuga Ikinyarwanda tugakubitamo Icyongereza n’Igifaransa, ni cyo cyatumye UNESCO ishyira Ikinyarwanda ku rutonde rw’indimi zizacika zigapfa zikavaho.”
    Yakomeje avuga ko nyirabayazana w’ibi byose ari amateka yazanye ubuhunzi, imico yacu ivanga n’iy’ahandi n’indimi zose ziraza; "ubu abarwayi ba ‘kinyafranglais’ turi benshi kubera amateka yacu. Niba ururimi rwacu n’umuco wacu tubihonyanga turi abanyarwanda tubizi, ntabwo turiho twiyica?”
    Dr Vuningoma yavuze ko kuva mu 1931 aribwo umuco n’indangagaciro by’abanyarwanda byahindutse.
    Ati “Imyumvire y’abanyarwanda, imyifatire, imitekerereze, kubaho kwabo byarahindutse. Byahinduwe n’iki ? Ni uko abakoloni barangajwe imbere na Kiliziga Gatolika mu Rwanda. Classe we ubwe yarabyivugiye ati ‘niba ushaka kuyobora iki gihugu cy’u Rwanda banza ukandagire umuco w’abanyarwanda.”
    Dr. Vuningoma James, iburyo yatabarije Ikinyarwanda. 
    Mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano iheruka Perezida Paul Kagame yasabye ko inzego zifatanya mu kwigisha Ikinyarwanda, kuko bitabaye ibyo amakosa ari kucyinjizwamo ashobora kuzatuma mu minsi iri imbere bizagera aho umuntu avuga ‘Ikinyarwanda’ undi ntiyumve icyo ashatse gusobanura.
    Iyo ngingo yari izamuwe n’Umushumba wa Diyosezi ya Byumba, Musenyeri Nzakamwita Servilien, washimye imbaraga leta yashyize mu kwigisha siyansi n’ikoranabuhanga, asaba ko zanashyirwa mu kwigisha indimi “nk’Ikinyarwanda ku buryo bwihariye, gushushanya, kuririmba n’iyobokamana”, amasomo yise “inyigisho zirema umuntu”.
    Perezida Kagame yavuze ko kwigisha Ikinyarwanda bidakwiye kuba gusa ibyo mu mashuri bituma umuntu yumva ko ari “ku gahato ko kwiga kubera ko azakora ikizami akabiherwa amanota”, asaba ko n’ubundi buryo bushoboka bushyirwamo imbaraga.

    Src: Igihe

    No comments:

    Post a Comment