• Labels

    Sunday, February 18, 2018

    KIYOVU SPORT yisubije umwanya mbere



    Ibitego bya Mugheni Fabrice na Moustapha Francis bifashije ikipe ya Kiyovu Sports kwisubiza umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Bugesera FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, Azam Rwanda Premier League waberaga kuri Stade Mumena.
    Kiyovu Sports yashoje uyu mukino ari abakinnyi 10 mu kibuga nyuma yo guhabwa ikarita itukura kwa Rashid Kalisa.
    Kiyovu Sports ihise iyobora shampiyona n’amanota 23, amanota abiri imbere ya AS Kigaki ya kabiri, iyi yo yaraye itsinze Kirehe FC ibitego 3-1.
    Mu yindi mikino yabaye kuri iki Cyumweru, Etincelles FC yatsinze Miroplast FC ibitego 6-0 naho Sunrise FC itsinda Mukura Victory Sports igitego 1-0.
     Kiyovu Sports ihise yongera kuyobora urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’u Rwanda AZAM Rwanda Premier League n’amanota 23 aho irusha AS Kigali iyikurikiye amanota 2 mu gihe Rayon Sports na APR FC zitakinnye muri iyi weekend kubera ko ziri gutegura imikino nyafurika.
    Uko imikino yakinwe uyu munsi yagenze:
    Sunrise Fc 1-0 Mukura VS 
    SC Kiyovu 2-0 Bugesera Fc 
    Etincelles 6-0 Miroplast Fc


    No comments:

    Post a Comment