• Labels

    Sunday, February 18, 2018

    Ibintu utakekaga 9 bitera umubyibuho ukabije



    Abantu benshi bakunze kubangamirwa n’umubyibuho ukabije, bakifuza kuwugabanya, bamwe bakiyicisha inzara, abandi bakarya indyo ituzuye ngo barebe ko batakaza ibiro ariko bikaba iby’ubusa kubera imwe mu myitwarire yabo ya buri munsi, cyangwa akamenyero bishyiriyeho ku mirire yabo ku bwo kutamenya.
    Abashakashatsi b’inzobere mu by’ubuzima muri Amerika, n’ibigo byita ku mirire y’abantu byishize hamwe byiga ku kibazo cy’umubyibuho ukabije uri kwibasira abatuye muri Amerika ndetse n’Isi muri rusange aho basanga hari ingeso zimwe na zimwe zigomba gucika burundu mu mirire y’abantu cyangwa mu buzima bwabo bwa buri munsi.
    Hari ibintu 9 byagaragajwe bitera umubyibuho ukabije…
    1.Kurya ugahita ujya kuryama
    Kumva ugize inzara mbere yo kuryama nijoro akenshi ntibiterwa n’inzara ahubwo n’akamenyero umuntu aba yarishyirizemo kandi akenshi iyo umuntu ariye mbere yo kujya mu buriri yisanga yariye byinshi cyangwa ibiryo birimo isukari nyinshi n’amavuta menshi.
    Basanze ibyiza ari ugushyiraho gahunda ihamye yo kuriraho no kurya mu masaha ya kare ku buryo amasaha yo kuryama agera mu nda nta kibazo kirimo.
    2.Kuryama amasaha adahagije
    Kuryama amasaha make cyangwa kutagira amasaha ahamye yo kuryamiraho biri mu bitera umubyibuho ukabije ,bikanatera imisemburo y’umubiri kutaba hamwe. Bituma kandi umuntu arya ariko ntahage.
    3.Kurya hari ibindi uhugiyemo cyangwa bikurangaje
    Kurya ureba televiziyo, ukoresha telefoni cyangwa ufite ikindi kintu uhugiyemo nabyo si byiza ku muntu wifuza kunanuka. Ubushakashatsi bwakozwe na American Journal of Clinical Nutrition bwemeza ko abantu barya bahugiye bahugiye no mu bindi biyongeraho 50% y’ibinure ku biryo bariye, kuko usanga ibi bitera umuntu kurya byinshi atabizi kubwo kurangarira ibyo arimo gukora.
    4.Guhora uhangayitse cyangwa udatuje
    Ibi ni bimwe mubyatera umubyibuho ukabije ndetse no kugira ubuzima bubi. Kuko hari abantu bagira ibibahangayikishije bikabatera kugira inzara ya buri kanya. Nyamara atari inzara isanzwe ahubwo ari inzara itewe n’amarangamutima yabo, bikabatera no kurya bakarenza urugero.
    Ni byiza kwirinda icyatuma udatuza mu gihe wifuza kuba wagabanya ibiro.
    5. Kurya vuba na bwangu
    Kurya vuba vuba bitera igifu buhoro ndetse bikanatuma ibiryo bitinda gusohoka mu mubiri. Abahanga kuby’umubiri w’umuntu, bemeje ko umuntu agomba gufata nibura iminota 20 yo kurya atuje anakanjakanja neza ibyo arimo kurya.
    6. Kubaho mu buzima bwo kwicara cyane
    Kwicara cyane cyangwa kudafata umwanya wo kugorora imitsi biri mu bintu byugarije abatuye Isi, bikaba binatera umubiri guhora utsikamiwe n’ibinure, kuko umubiri uba wakira byinshi ntubikoreshe, bigatuma byibumbira ahantu hamwe , umuntu akabyibuha.
    7. Gusimbuka indyo ya mu gitondo
    Benshi bibwira ko kutarya cyangwa gusimbuka indyo imwe ku munsi byabafasha kugabanya ibiro, ariko ni ukwibeshya.
    Ibiryo bya mu gitondo biha umubiri imbaraga uba watakaje mu gihe cy’umunsi. Kutarya mu gitondo biri mu byakongera umubyibuho kuko umubiri ubura icyo ukoresha umunsi wose, hanyuma mu ijoro bikawutera kurarikira kwakira byinshi kandi ariho umubiri wakagombye kuruhuka.
    8. Umunyu mwinshi
    Uretse no kongera ibinure mu mubiri, kurya umunyu mwinshi cyangwa kuminjira umunyu mu bisi mu biryo biri mu bitera indwara z’umutima, umuvuduko mwinshi w’amaraso n’izindi…
    Ni byiza kugabanya umunyu ku muntu wese wifuza kuba yagabanya ibiro.
    9. Kutanywa amazi ahagije
    Kutanywa bihagije bitera impyiko gukora gahoro, n’imyanda iba yirundiye mu mubiri ntibashe kubona uko isohoka. Abahanga mu by’ubuzima bemeje ko umuntu agomba kunywa litiro ebyiri z’amazi ku munsi mu buryo bwo kwirinda indwara n’umubyibuho ukabije.
    Ni byiza kunywa amazi menshi mu gihe wifuza kugabanya ibiro, ahubwo ukirinda kunywa cyane n’ibinyobwa nka fanta n’ibindi binyobwa birimo gaz, inzoga nyinshi, jus zirimo isukari itari umwimerere, n’ibindi...


    No comments:

    Post a Comment