Diamond Platinumz
mbere yo gutandukana n’umugore we Zari Hassan , bari abantu bombi b’ibyamamare
kandi bakoraga ubucuruzi bunavuye mu kwamamariza ibigo binyuranye, ku buryo
hari n’abasesenguzi bemeza ko wari
umupango bakoze mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubucuruzi bwa buri wese
muri bo ku .
Byari byitezwe ko bashoboraga gutandukana umwaka
washize nyuma y’uko Diamond yemeye ku
ugaragaro ko yabyaranye na Hamisa Mobeto , ubwo Zari yasibaga amafoto yose ya Diamond yagiraga ku
mbuga nkoranyamabaga ze zose.
Nyuma y’icyo
gihe ubwo abantu bakekaga ko bagiye guhita batandukana, Zari yemeje ko
yamubabariye ariko ko yamwihanangirje ubuzima bugakomeza kandi babanye
neza. Byatumye Diamond akora indirimbo
zivuga ku buzima bunyuranye yabanyemo na Hamisa Mobeto na Zari
Hassan zanaje kumufasha gucuruzwa cyane
.
Gutandukana
bishobora kuba byarateguwe mu rwego rwo gushka ifaranga
Nyuma y’uko zari hassan atangarije ku mugaragaro ko
yatandukanye na Diamond, haciyeho iminsi mike cyane, Diamond ahita atangaza ko
agiye gushyira hanze album ye , yise A
boy from Tandale byanatumye igurwa
cyane kubera ibyaherukaga kumubaho byo
gutandukana n’umugore we.
Nyuma yahise anatangaza itariki azashyirira hanze iyo
alubumu ku wa 14 Werurwe 2017 I Nairobi, nyuma yaho kandi yahise atangaza
byihuse umushinga wo kwimurira inzu ye ya WCB ( Wasafi Classic
Baby ) muri kenya .
Abasesenguzi bakaba basanga iyi mishanga yose diamond
akaba ashobora kuba ayihutishije nyuma yo gutandukana n’umugore we, kugira ngo
bikundwe cyane, izina rye rikomeze kuvugwa mu bitrangazamakuru byo mu karere. Bikaba bizamworohera kwamamaza
ibye, binamufashe gukomeza kwemerwa no
gukundwa, n’ibikorwa bye bikomeze byamamare muri rusange.
Binitezwe ko Zari Hassan nk’umuntu w’umunyamideri,
abantu benshi cyane ibitangazamakuru bizamwandikaho cyane, bikanakurukirana bya
hafi uko azaba abaheyo nyuma yo gutandukan n’umugabo, bityo we, akahagirira
amahirwe yo kuba yabasha kwamamaza no kongera abafatanyabikorwa.
Umuntu akaba yakwemeza ko itandukana ryaho rizongerera
umutungo buri umwe muri bo, bityo n’uwakeka ko byaba ari ibintu bapanze ataba
yibeshye cyane. Ubu ni ubusesenguzi bwacu bwite, tugendeye kuri ibibimenyetso , byatanzwe , si
ihame ntakuka.
No comments:
Post a Comment