Akenshi iyo igihe
cy’izuba kigeze usanga abantu benshi iminwa yabo yumwe ndetse kuri bamwe
ikanasaduka ugasanga hariho udesebe ikanava hakajya haza amaraso. Gusa hari
nabo usanga ariko bihora no mu gihe cy’imvura iminwa yabo igahora yumagaye.
Ku waba abiterwa n’izuba
cyangwa se akaba ariko ahora buri wese afite uburyo bworoshye yakoresha iminwa
ye akayirinda kumugana igahehera.
Ese ni iki kibitera ?
Kurigata iminwa : ibi akenshi abantu babikor abaziko bari kubobereza iminwa
ariko amacandwe burya ahita yuma akanatuma iminwa yuma kurushaho.
Kutagira amazi ahagije mu mubiri : ibi bikunze kuba cyane mu gihe
cy’impeshyi, ku bantu banywa inzoga zikaze no ku bantu bahora mu mbeho nyinshi
n’umuyaga
Guhumekera mu kanwa : haba ku bahorana indwara z’ubuhumekero zituma bahumekera mu
kanwa no ku bantu basinzia bagona bakasama bose iminwa yabo ikund akuba yumye.
Kuba biterwa na vitamine zimwe zabaye nyinshi cyangwa se
nke : Kugira vitamine A
nyinshi mu mubiri nabyo biri mu bitera kuba umuntu yahora yumye iminwa ariko
hari nubwo biterwa nuko vitamin zo mu bwoko bwa B zabaye nke mu mubiri. Na none
kandi iyo umuntu afite vitamin B12 nyinshi mu mubiri utabasha kwihanganira
igipimo cya Colbalt na nickel ingaruka zikaba kyuma iminwa
Imiti imwe n’imwe : imiti ivura ibiheri n’iminkanyari nka, propranolol na
prochlorperazine nabyo bitera iki kibazo. Imiti yoza amenyo irimo
ikinyabutabire bita sodium lauryl sulfate nacyo gishobora gutuma iminwa yuma.
Kuba ufite indwara zifata ubudahangarwa : kuba ufite indwara zifata ubudhangarwa
cyangwa se ukaba ariko wautse ufite ubudahangarwa budahagihje nabyo byagutera
ikibazo cyo kuma iminwa.
Byavurwa bite ?
1. • Irinde kurigata iminwa niyo yaba yumagaye
2. • Gerageza kunywa amazi ahagije kandi kenshi
3. • Koresha imiti yo gusigaho iyi tuzi nka labelo
ariko ubanze urebe ibiyigize inziza ni iyiba irimo petroleum ishinzwe gutanga
ubuhehere na dimethicone isana ahasadutse ikanarinda ahandi gusaduka
4. • Fata agace ka cocombre ikiri nshya usige ku
minwa ubone gusigaho labelo
5. • Ushobora no gusigaho amavuta ya elayo ( huile
d’olive) mu mwanya wa labelo
Ibi nubikurikiza
uzarinda iminwa yawe gusaduka no guhora yumagaye usange ihora ihehereye no mu
gihe ntacyo wasizeho.
No comments:
Post a Comment