• Labels

    Monday, February 5, 2018

    Kenya: Televiziyo ebyiri zasubukuye ibiganiro nyuma y'iminsi 7 zifunzwe na leta.

       NTV na KTN zimaze iminsi 7 zifunze. Photo/Jamila MOHAMED/Nation
    Televiziyo ebyiri muri eshatu zigenga muri Kenya zasubukuye ibiganiro nyuma y’iminsi 7 zifunzwe na leta.
     Izo Televiziyo ni NTV na KTN mu gihe Citizen TV yo igifunze.
    Izafunguwe ubu ziragaragara ku ma dokoderi ya DSTV,GOtv na Zuku.
    Izi Televiziyo zose zafunzwe ku wa kabiri ushize zizira gucishaho ako kanya(live) amashusho y’umuhango w’irahira rya Raila Odinga ,umuyobozi w’ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi,  nka Prezida wa repubulika y’abaturage Kenya.
    Gufungwa kw’ibi bitangazamakuru kwamaganywe n’imiryango mpuzamahanga nka Loni(UN), ubumwe bw’Uburayi na Leta Zune Ubumwe z’America n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu.

    Hari kandi n’ibitangazamakuru mpuzamahanga byakomeje kugaragaza ko guverinoma yasuzuguye icyemezo cy’urukiko  cyo kuzifungura ariko yo igakomeza kuzifunga.

    No comments:

    Post a Comment