• Labels

    Monday, February 5, 2018

    Uwahoze ari umudepite aricuza ibyo atakoreye Goodlyfe Radio akiriho.

    Capt. Mike Mukula wahoze ari umudepite aganira n'itangazamakuru iwe Bugolobi.
    Capt.Mike Mukula wahoze ahagarariye agace ka Soroti mu nteko ishinga amategeko ya Uganda  yatangarije abanyamakuru ko agiye kugaruka mu muziki kugirango awuteze imbere.
    Uyu mugabo uzwiho guhuza abahanzi b’imbere mu gihugu n’abandi bahanzi b’ibirangirire ku mugabane w’Africa , yavuze ko igihe kigeze kugirango atoze abahanzi uko bitwara mu bwamamare bwabo cyane cyane mu ruhame.
    Mike Mukula byumwihariko yavuze ko ababajwe no kuba atarabashije kuba hafi istinda rya Goodlyfe mu minsi ishize.
    Yagize ati “nakorangaga bya hafi na nyakwigendera Radio , Weasel n’itsinda ryabo ariko mbabajwe cyane n’uko kubera akazi kenshi mu bushabitsi bwanjye ntabashije kubaba hafi mu mezi atandatu ashize”.
    Uyu mugabo yemeza ko uruganda rwa muzika muri icyi gihugu rurimo gutera imbere kandi ruzakomeza.Yunzemo ati” impano itangwa n’Imana kandi abahanzi bagomba gutanga ubutumwa bwiza ku bakiri bato kugirango bababere ikitegererezo. Ntibakwiye gutanga ubutumwa bushishikariza ubusambanyi, ahubwo ubwigisha  bukanashishikariza urubyiruko gukora cyane”
    Yanavuze ko abahanzi bakwiye kwiga discipline mu mafaranga bahitamo abajyanama , ababaruramari n’abandi banyamwuga babafasha gusigasira isura yabo muri rubanda.

    Src:Dailymonitor



    No comments:

    Post a Comment