• Labels

    Friday, February 16, 2018

    MISS Rwanda 2018: Irebere uko abakandida bakomeje kurushanya amanota

    Irushanwa risigaje iminsi iminsi umunani rigasozwa, igihe gisigaye nicyo gikomeye cyane ku bakobwa bategereje kuzabona Nyampinga wahize abandi mu Rwanda mu 2018.
    Miss Rwanda uyu mwaka ihataniwe n’abakobwa 20, ubu bari kurushanwa biciye mu itora rikorerwa kuri telefone. Aya majwi atorwa n’abaturage azateranywa n’ayavuye mu mikoro bahabwa mu mwiherero maze bishimangirwe n’akanama nkemurampaka kazemeza uwahize abandi.
    Umukobwa witwa Uwase Ndahiro Liliane amaze icyumweru ku mwanya wa mbere, ubu afite amajwi agera ku 19,465 mu gihe Irebe Natacha Ursule uri ku mwanya wa kabiri amurusha amajwi ibihumbi umunani.
    Mbere y’itariki ya 9 Gashyantare ari nabwo umwiherero watangiye, umwanya wa mbere Uwase Ndahiro yawusimburanagaho na Natacha. Bagiye mu mwiherero uwa mbere afite amajwi ibihumbi bine none ubu amaze kuyakuba inshuro hafi eshanu.
    Uwonkunda Belinda, umwe mu mpanga zahatanye mu majonjora ya Miss Rwanda yatunguranye aza ku mwanya wa gatatu mu ibarura ry’amajwi ryakozwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane. Belinda afite amajwi 9,278; yagiye mu mwiherero afite amajwi ari munsi y’igihumbi.
    Umwanya wa Gatatu Uwonkunda Belinda yawukuyeho Umunyana Shanitah[ubu ni uwa gatanu n’amajwi ibihumbi umunani n’imisago].
    Umukobwa uzasoza umwiherero ari ku mwanya wa mbere mu matora yo kuri telefone, azahita abona amahirwe yo kwinjira muri batanu ba mbere bazatoranywamo Nyampinga w’u Rwanda ndetse hari ibihembo agenerwa n’abaterankunga.
    UWASE Ndahiro Liliane uyoboye abandi gutorwa cyane ku butumwa bugufi (SMS)
    Umwiherero urakomeje kuri La Palisse i Nyamata ndetse kuri uyu wa Kane abakobwa basuwe na Minisitiri w’Urubyiruko Rosemary Mbabazi, yabaganirije ku ruhare rw’urubyiruko mu guteza imbere igihugu.
    Kuri uyu wa Kane kandi abakobwa basuwe n’ikipe y’abakobwa y’amagare bari gukina Shampiyona ya Afurika iri kuba ku nshuro ya 13. Aba bakobwa baganiriye ku marushanwa barimo ndetse bamarana ubwoba, ku mugoroba basangiye ifunguro rya nimugoroba muri La Palisse.
    Irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda ryatewe inkunga na Banki y’Ubucuruzi ya Cogebanque, iry’uyu mwaka rizasozwa ku itariki ya 24 Gashyantare 2018, ibirori bizabera muri Kigali Convention Centre.


                                         Irebe Natacha ari ku mwanya wa 2 mu majwi aturutse kuri SMS
    Uwonkunda Belinda ari ku mwanya wa 3 mu matora

                                                      Uwase Fiona ari ku mwanya wa 4

    Src:Igihe

    No comments:

    Post a Comment