• Labels

    Tuesday, February 6, 2018

    Menya igitera kunuka ibirenge n’uko wabikira.


    Indwara yo kunuka ibirenge izwi nka Bromodosis mu cyongereza, ituma ibirenge bigira impumuro itari nziza iterwa n’uko ibirenge byabize ibyuya bigasanga biriho udukoko(bacteria).

    Iyi ndwara ya bromodosis itera ipfunwe umuntu uyirwaye cyane cyane iyo bigeze aho gukuramo inkweto mu bandi.
     Nubwo itera ipfunwe ariko , wayirinda cyangwa ukayivuza kuko irakira.
    Dore inama zagufasha gukira iyi ndwara yo kunuka ibirenge.
    Uburyo bwa mbere nugukaraba neza kandi buri munsi ibirenge. Hari abantu batoza neza ibirenge nyuma yo gukora ingendo cyangwa imirimo yatumye babira ibyuya. Ibi bigaha icyuho utwo dukoko. 

    Kutambara amasogisi nabyo byagukururira ibi bibazo.
    Kwambara amasogizibituma utabira ibyuya byinshi mu birenge kandi niyo wabibira ntibyakugiraho ingaruka zikomeye.

    Ubundi buryo bwo kugabanya cyangwa gukira kunuka ibirenge nugukoresha imiti ibuza gututubikana bita Roll-on n’iyindi.
     Iyi miti iburizamo iyo mpumuro itari nziza.

    Muri macye kugira isuku buri gihe ni bwo buryo bwiza. Karaba neza buri munsi kandi nurangiza , ubanze wumuke neza mbere yo kwambara inkweto.

    No comments:

    Post a Comment