• Labels

    Tuesday, February 6, 2018

    Abanyarwanda babiri barasiwe mu mirwano yabereye muri Canada

    Abanyarwanda babiri barimo umukobwa witwa Maya Abdallah, uri mu kigero cy’imyaka 23 ndetse n’umusore witwa Alphonse Kuku barasiwe mu mirwano yahuje Abanya-Somalia babiri mu rukerera rwo ku Cyumweru tariki 4 Gashyantare 2018, mu Mujyi wa Edmonton muri Canada. Gusa ababarashe bahise batoroka aho kugeza ubu Polisi ikibashakisha

    Inkomoko y’uku kuraswa yaturutse ku bushyamirane bwahuje abasore babiri bo muri Somalia baba muri uyu Mujyi wa Edmonton bari bitabiriye ibikorwa byo gukusanya inkunga zo gufasha, byari byateguwe n’Umunyarwandakazi uhaba.
    Aba banyarwanda barasiwe muri iki gikorwa bakomeretse aho umwe yahise ajyanwa kwa muganga naho uyu mukobwa witwa Maya we akaba arwariye iwabo mu rugo aho ategereje kujya kwa muganga kwikurishamo amasasu.
    Maya Abdallah,yabwiye Igihe.com ko muri iyi mirwano harasiwemo n’umusore ukomoka mu gihugu cya Ghana nawe wari uri ahaberaga ibi bikorwa.
    Amakuru avuga ko nyuma y’uko kurasa kwabayeho, Polisi yageze aho byabereye itangira gukora iperereza ariko abo basore babiri bari bamaze kwiruka ku buryo batarafatwa n’ubu.
    Abatuye muri aka gace batangaza ko hari urubyiruko ruturuka muri Somalia rukunze kurangwa n’imico mibi igira ingaruka ku bantu benshi.

    No comments:

    Post a Comment